Leta y’u Rwanda yasubije abadepite b’Abongereza bari baherutse kwandikira umukuru w’igihugu Paul Kagame bamusaba kurekura Gen. Frank Rusagara na Col. Tom Byabagamba. Aba bombi bakatiwe n’urukiko rwa gisirikare igifungo cy’imyaka 20 kuri Rusagara na 21 kuri Byabagamba.
Mu rwandiko, Ijwi ry’Amerika rifitiye kopi, minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye yavuze ko uko ari babiri bajuririye igihano bahawe; bityo na n’ubu urubanza rw’abo rukaba rukiri mu rukiko rw’ubujurire.
Minisitiri Busingye avuga ko mu mategeko y’u Rwanda ntaho guverinema yivanga mu manza nshinjabyaha. Avuga ko uretse gusa igihe yabisabwa hisunzwe amategeko n’inzira ziboneye; ariko ko bitaba bikwiriye ko ubutegetsi nyubahiriza tegeko bugira icyo buvuga, bukora cyangwa busaba ko bikorwa mu buryo runaka, ku manza inkiko zitarafata icyemezo cyanyuma nk’uko abadepite b’Abongereza babisabaga.
Ministiri Busingye avuga ko ibyo bikozwe, byaba ari ukwivanga mu mikorere y’urwego rw’ubucamanza kandi rwigenga. Mu gusoza iyi baruwa, minisitiri Busingye asobanura ko amategeko y’u Rwanda atanga amahirwe yo gusaba umukuru w’igihugu imbabazi; kandi ko Gen. Rusagara na Col. Byabagamba na bo bemerewe kuzisaba mu nzira amategeko abiteganyamo.
Abadepite batandatu b’Abongereza barangajwe imbere na Baroness D’Souza bagaragarije perezida Kagame ko batewe impungenge no kubona abo bahoze mu gisirikali cy’u Rwanda bakomeje gufungwa.
Bakomeje bavuga ko “kurekura Frank Rusaagara na Tom Byabagamba bizagaragariza Ubwongerza ndetse n’amahagnag yose, ko u Rwanda rugirira impuhwe abagororwa barwaye kandi bafunzwe igihe kirekire”.