Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze nawe leta ya Kagame yishimira kwica abenegihugu yarangiza ikabeshya ko hari ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda

Uko byagenze muri 1998, ubwo u Rwanda rwahanishaga abajenosideri ba mbere 22 igihano cy’urupfu. Mu rwego rwo gutanga ikimenyetso cy’uko umuco wo kudahana washyizweho iherezo mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mwaka wa 1998 hafashwe icyemezo cyo kubahiriza igihano cy’urupfu cyari cyarakatiwe abantu 22, bahamwe n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Igikorwa cyabaye kuwa Gatanu tariki 24 Mata 1998 imbere y’imbaga y’abaturage mu bice bitandukanye birimo kuri i Nyamirambo kuri Tapis Rouge, Murambi ya Gikongoro, Ntarama mu Bugesera n’i Kibungo.

Uruvunganzoka rw’abantu bari bateranye ngo barebe bwa mbere abanyabyaha bari bagiye kurangirizwaho igihano cy’urupfu mu ruhame, kuko bahamijwe icyaha gisumba ibindi. Hari amashuri amwe n’amaduka byari byafunze i Nyamirambo, inzira zose zigana kuri Tapis Rouge zakubise zuzuye.

Abo bari bagiye kurasirwa mu ruhame byari ugushyira mu bikorwa icyemezo cyari giherutse gufatwa n’inkiko, no kubahiriza ibyateganywaga n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Mu mategeko y’u Rwanda, icyo gihe hari handitse ko uwahamwe n’icyaha cyo kwica na we akatirwa urwo gupfa, icyakora si kenshi cyagiye gitangwa, n’aho byakorwaga kenshi byakorwaga mu muhezo.

Sheikh Harerimana Abdul Karim, umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, yabwiye IGIHE ko igihano cy’urupfu kubwa Perezida Grégoire Kayibanda na Habyarimana Juvénal cyatangwaga kuko cyari mu mategeko, ariko kigakorwa mu muhezo.

Nko mu myaka ya 1963 Kayibanda yagihanishije abafatirwaga mu bitero by’Inyenzi, Habyarimana agikoresha ahana abahoze mu butegetsi bwa Kayibanda nyuma yo kumuhirika, cyongera kuvugwa cyane ku bajura ruharwa bari barayogoje u Rwanda n’akarere barimo uwitwaga Rutare na Rucuro.

Tariki 28 Mata 1998, igihano cy’urupfu cyahawe abarimo Frodoauld Karamira wahoze ari Visi Perezida w’ishyaka MDR wagize uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Hutu Power no gusaba Abahutu kwica Abatutsi yifashishije radiyo RTLM, harimo kandi Elie Nshimiyinana wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi, Silas Munyagishari wahoze ari umuyobozi mukuru mu bushinjacyaha na Virginie Mukankusi wahoze ari umugenzuzi w’amashuri mu mujyi wa Kigali.

Mu barasiwe i Kibungo hari harimo Dr. Deogratias Bizimana wari umuganga na Egide Gatanazi wahoze ari mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.

Ikinyamakuru The New York Times uwo munsi bicwa, abanyamakuru bacyo bari bari i Nyamirambo ahabarirwaga abaturage basaga ibihumbi 30 bari baje kureba uko igihano cy’urupfu gishyirwa mu bikorwa.

Nta munyamakuru wari wemerewe kwinjirana ibikoresho bifata amajwi cyangwa amashusho kuri Tapis Rouge. Nta mashusho cyangwa amafoto agaragaza uko byagenze yigeze ajya hanze.

Saa yine n’igice za mu gitondo nibwo abapolisi baje bashoreye abagororwa bane, abagabo batatu n’umugore umwe, bajyanwa mu kibuga rwagati bahambirwa ku nkingi enye zari zishinze mu kibuga. Bahambiriwe amaguru, mu nda, mu gituza no ku ijosi begamye kuri za nkingi.

Baje bambitswe ibitambaro by’umukara mu maso, n’ibipimo by’umweru bikoze mu ishusho y’urukiramende biri mu gituza.

Bamaze guhambirwa ku biti, iminota 20 abo bayimaze bahambiriye ibitambaro mu maso baziritse ku biti, ari nako abaturage ku mpande bajujuraga bategereje ikigiye kuba.

Mu mwanya muto, imodoka ebyiri za polisi zo mu bwoko bwa Land Rovers zasesekaye ku kibuga, hasohokamo umupolisi umwe mukuru n’abandi bane bambaye ibibapfuka mu maso bafata imbunda.

Buri mupolisi yegereye aho yitegeye buri mfungwa yari ihambiriye ku giti, imbunda ayitunga ku gituza muri bya bipimo bari bambaye, barasa amasasu menshi. Bamaze kurasa icyiciro cya mbere cy’amasasu, abapolisi bahinduranyije imyanya barongera bararasa.

Wa mupolisi mukuru yamanutse aho abaraswaga bari bari, afata imbunda nto agenda arasa mu mutwe wa buri mfungwa.

Ibinyamakuru byanditse ku byabaye uwo munsi, byatangaje ko mu barashwe bose nta n’umwe wigeze ataka.

Nyuma yo kuraswa, muganga yagombaga kumanuka akabapima akemeza ko koko bapfuye. Nyuma abaturage batangiye gutaha, hakurikiraho kujya guhambura imirambo y’abishwe ngo ijyanwe gushyingurwa.

Leta y’u Rwanda yashyizwe ku gitutu, Abarokotse bariruhutsa

Mbere gato yo gushyira mu bikorwa icyo gihano cy’urupfu, Leta y’u Rwanda yandikiwe n’ibihugu bitandukanye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’imiryango mpuzamahanga, basaba kudashyira mu bikorwa icyo gihano.

Papa Yohani Paul II yandikiye Perezida Pasteur Bizimungu asaba ko abo bantu 22 baticwa.

Bavugaga ko bamwe muri abo bakatiwe urubanza rwabo rutanyuze mu mucyo, ko baburanye batunganiwe n’ibindi.

Guverinoma y’u Rwanda yashimangiwe ko umwanzuro wafashwe n’urukiko wo kumanika abo bantu ari wo kandi uciye mu mucyo. Yavuze ko ari uguha ubutumwa n’abandi bose batekereza guhonyora uburenganzira bwa muntu.

U Rwanda kandi rwavuze ko icyo gihano kizaca umuco wo kudahana waranze u Rwanda ndetse n’ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko bwaranze igihugu guhera mu 1962.

Cabo Ninyitegeka wakoraga mu biro bya Perezida icyo gihe, yabwiye Itangazamakuru ati “Ntabwo turi abishimira ubugizi bwa nabi ariko hashize igihe hari umuco wa politiki y’ubugizi bwa nabi, rero ubutabera bugomba gutangwa.”

Sheikh Harerimana yabwiye IGIHE ko byari biteye isoni kumva amahanga asabira imbabazi abagize uruhare muri Jenoside, batarazisabiye abishwe.

Ati “Nta burenganzira bari bafite bwo kudukosora. None se ko igihe Jenoside yakorwaga batavuze? Twe twubahirije itegeko, icyaha bakoze ni ndengabwenge, nta kuntu rero wagira izo mbaraga zo kuvuganira abishe utarigeze uvuganira abishwe.”

Igihano cy’urupfu cyahawe abo bantu, cyagize uruhare mu rwego rw’ubutabera kuko umubare w’abirega bakemera icyaha wiyongereye.

Nyuma ya Jenoside u Rwanda rwasabye abagize uruhare muri ayo mahano bose kwirega bakemera icyaha, bakagabanyirizwa igihano aho gukatirwa urwo gupfa bagahabwa igifungo cya burundu.

Sheikh Harerimana yavuze ko abenshi mu bari barafunzwe bakekwaho Jenoside bari barabipinze, bumva ko ubutabera butazatangwa ngo bishoboke.

Ati “Muri za 1996 twajyaga mu bukangurambaga muri za gereza zo mu Rwanda, ugasanga abo bantu barimo kutunnyega. Hari gereza yabaga i Gikondo twayigiyemo umuntu aravuga ati ‘ariko se ko mubonera twe Abahutu rwimbi, Abahutu bakomeye mukaba ntacyo mubabaza? Na Cyangugu umwe mu bari bahafungiye yaravuze ngo ariko kuki mutwingingira gusaba imbabazi, mwaturetse?”.

“Icyo bitwazaga icyo gihe, nuko Leta yabo y’abicanyi yari yarababwiye ngo nimubijyamo muri benshi ntawe uzabahana n’umwe. Bati nitubijyamo turi abantu miliyoni ebyiri, eshatu uwaduhana yaduhana ate, kandi koko mu bwenge busanzwe ntibishoboka. Izo nkiko ziburanisha abantu miliyoni eshatu wazivana he? Igihano ni urupfu, umuntu wasinya urupfu rw’abantu miliyoni eshatu ni nde?”

Nyuma yo gutanga igihano cy’urupfu, benshi bagize ubwoba batanga amakuru y’ibyo bakoze muri Jenoside, berekana ahari imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa ndetse n’abandi bafatanyije.

Icyo gikorwa kandi cyaruhuye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babonaga kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside bifata igihe, bamwe bagatekereza ko ubutabera bushobora no kutazatangwa.

Umupfakazi witwa Célestine wari ufite imyaka 33 yiciwe umugabo, abana batatu n’ababyeyi n’abandi 12 bo mu muryango.

Icyo gihe yabwiye BBC ati “Muri bose nta n’umwe urashyingurwa mu cyubahiro. Imibiri yabo yajugunywe mu cyobo n’interahamwe nk’aho ari imbwa. Kuri njye uku kunyongwa ntabwo ari ubutabera gusa, bivuze byinshi ku gahinda kanjye no kunamira abanjye.”

Batamuriza wari ufite imyaka 18 yavuze ko yabuze umuryango we muri Jenoside, asambanywa n’umusirikare ku buryo yari amaze imyaka ine yarabuze amahoro.

Yagize ati “Ntabwo nkunda kwishima mu gihe abandi babara cyangwa bari kwicwa ariko mama wanjye, papa, barumuna banjye babiri na musaza wanjye barishwe. Nafashwe ku ngufu mba umugore w’umusirikare w’Umuhutu mfite imyaka 14. Ndakubwira ko mu myaka yose ine ishize, nyuma yo kwirebera ibi n’amaso yanjye nibwo mbonye amahoro.”

Tariki 25 Nyakanga 2007 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye igazeti irimo umwanzuro wo kuvana igihano cy’urupfu mu mategeko yayo ahana ibyaha. Bivugwa ko icyo gihano cyakuweho kimaze gukatirwa abantu bagera kuri 600.

Gukuraho igihano cy’urupfu byaharuriye u Rwanda inzira zo gutangira kohererezwa abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu mahanga ngo batangire kuburanishwa n’inkiko z’imbere mu gihugu.

 

Nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside bagatirwa urwo gupfa, tariki 28 Mata 1998 abarimo Karamira barasiwe mu ruhame i Nyamirambo

 

Exit mobile version