Abadepite n’Abasenateri biyamiriye bacyumva imisoro yashyizwe kuri caguwa
Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bari bateranye,icyo gihe bose bari batuje bateze amatwi Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete wabamurikaga uko ubukungu bw’u Rwanda mu ngengo y’imari y’umwaka ushize bwari buhagaze n’uko iy’uyu mwaka buzaba bumeze.
Imyitwarire y’aba bagize Inteko yaje guhinduka ubwo Minisitiri Gatete yari ageze ku ngingo irebana n’imyenda ya caguwa.
Yabanje kuvuga ati ‘ibicuruzwa bigurishirizwa mu iguriro rusange rifasha abakora mu nzego zishinzwe umutekano (Rwanda Armed Forces Shop) bizajya bisoreshwa kuri 0%.’ Aho nta n’umwe wigeze uvuga, bose bakomeje baratuza.
Arakomeza ati ‘aha kandi nabamenyesha ko mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa iwacu ari nako tugabanya ibitumizwa mu mahanga, umusoro ku myenda yambawe (Second hand clothes) uziyongera kuva ku madorali 0.2 ku kilo kugera ku madorali 2.5 ku kilo;’ acyitsa interuro ye, bose batangira kujujura.
Ntiyabitaho arakomeza ati ‘naho umusoro ku nkweto zambawe ukaziyongera kuva ku madorali 0.2 kugera ku madorali 5 ku kilo mu rwego rwo guteza imbere ikoreshwa ry’iby’iwacu.’ Aha, buri wese wabonaga yongorera mugenzi we, inteko yari yatuje itangira kumvikanamo igisa n’urusaku nubwo rutamaze umwanya.
Byange bikunde, imyenda n’inkweto bya caguwa byo nta karibu biteze kubona mu Rwanda no mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba kuko Minisitiri Gatete mu gukurira inzira ku murima abakibyifuza bibazaga ukuntu u Rwanda ruri guca caguwa kandi nta nganda zikora imyenda rufite, yavuze ko ‘usibye n’imisoro, zigiye kuzabuzwa kwinjira mu gihugu.’
Abadepite bagize impungenge kubyo Abanyarwanda bagiye kwambara
Nyuma yo kumurikira Inteko rusange uko ingengo y’imari izaba imeze, Abadepite bahawe umwanya wo gusobanuza aho batanyuzwe.
Nka Depite Kankera Marie Josée yagize ati “Kongera umusoro w’inkweto n’imyenda bya caguwa, iyi politiki leta yashyizeho ni nziza cyane ndayishyigikiye. Ariko ubwo Minisitiri w’Intebe yabidusobanuriraga, yatubwiye ko umusoro uziyongera hakurikijwe uko inganda zikora imyenda n’izikora inkweto ziri kugenda ziyubaka no kugira ubushobozi bwo gushyira imyenda n’inkweto ku isoko. Ese uyu musoro uzatangira kongerwa ryari? Ese bizagendana n’umusaruro tuzaba dufite mu gukora inkweto n’imyenda?”
Mu kumara impungenge Abadepite, Minisitiri Gatete yavuze ko abakuru b’ibihugu bya EAC bafashe ingamba ko mu myaka itatu iyi myambaro igomba kuba yacitse burundu.
Ati “Uretse n’imisoro zigomba kuba zacitse burundu.”
Yatanze urugero rw’uko iyi gahunda igomba gushyirwa mu bikorwa, avuga ku ruganda rwa S&H rukorera muri Special Economic Zone rusigaye rukora imyenda y’ingabo na polisi byajyaga bitumizwa hanze.
Ati “ Abo nibo bagiye gukora impuzankano zose z’amashuri ariko bafatanyije n’abanyarwanda batagira uko bangana. Barabaha amahugurwa bafatanyije na Minicom kugira ngo batangire gutanga umusaruro ku bwinshi.”
Minisitiri Gatete avuga ko ubucuruzi bwa caguwa bwabangamiraga abashaka gushinga inganda zikora imyenda. Ati “Ni ukuvuga ngo bishe inganda zacu. Ntabwo washyiraho uruganda kuko biriya biraza nta kiguzi cyabyo. Baragenda bakabimesa barangiza bakabyohereza bareba gusa amafaranga y’urugendo. […] Nta gihe wategereza ngo uzabanza ushyireho inganda biriya birimo biza mu gihugu.”