U Rwanda rwirukanye bamwe mu Barundi babaga ku butaka bw’u Rwanda. Ni intambwe u Rwanda rufata nk’igikorwa gisanzwe cyo kwirukana abanyamahanga baba batujuje ibyangombwa, nyamara u Burundi bwo bwabifashe nk’uburyo u Rwanda rwashatse kwereka u Burundi umubano mubi bafitanye.
Abarundi basubijwe iwabo
Abarundi birukanwe ku butaka bw’u Rwanda babarirwa mu gihumbi. Ngo aba barundi bigaragara ko ari abanyagihugu batobato. Benshi bavuga ko bakora imirimo yo guhinga . Muri abo igihumbi hari abagera kuri 200 baciye mu ntara ya Ngozi nk’uko minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu cy’u Burundi Pascal Barandagiye yabitangaje,
Benshi baturuka mu ntara ya Kirundo muri komini Ntega. Abandi nabo baturuka mu ntara za Ngozi, Karusi, na Muyinga. Pascal Barandagiye yavuze ko iyirukanwa ry’abo Barundi ari ikimenyetso cy’uko Uburundi bufite umubano mubi n’u Rwanda.
Minisitiri ushinzwe gukumira Ibiza no gucyura impunzi Seraphine MUKANTABANA ahakana avuga ko kwirukana abo barundi bidafite aho bihuriye n’ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi ahubwo akavuga ko ibi ari uko aba bari barasabwe kuzuza ibyangombwa bibemerera kuba mu Rwanda nyamara ngo bigakomeza kunanirana.
Avuga kandi ko iki gikorwa kitareba abarundi gusa kuko ngo n’abandi banyamahanga baba mu Rwanda batujuje ibisabwa ngo nabo birabareba.
Kuva mu kwezi kwa Mata umwaka ushize kuva Perezida w’u Burundi yatangaza ko aziyamamaria kuyobora u Burundi akaza no kubikora koko, muri icyo gihugu habaye imvururu zaje kuviramo abatari bake gupfa ndetse n’abandi babarirwa mu bihumbi bahungira mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.
Kuva kandi abarundi bahungira mu Rwanda igihugu cy’u Burundi cyatangiye gushinja u Rwanda kwihisha inyuma y’imvururu ziba mu Burundi, ariko u Rwanda ntirwahwemye kubitera utwatsi.
biravugwa ko imibare y’abirukanwe ishobora kwiyongera ikarenga igihumbi kuko ngo kuva kumugoroba wo ku wa gatandatu hakomeje kugera abandi ku ruzi rw’Akanyaru bataha I Burundi.
Jean Pierre TUYISENGE-Imirasire.com