Kigali : Imodoka yari itwaye abanyeshuri yabuze feri ikora impanuka irabirinduka
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2016, imodoka itwara abanyeshuri bo mu kigo cya Kigali Parents School giherereye mu murenge wa Kimironko, mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yakoze impanuka irabirinduka.
Sup. Jean Marie Vianney Ndushabandi, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko iyi mpanuka yabereye ahitwa kuri 12, ikaba yatewe no kubura feri byatumye irenga umuhanda ikanabirinduka amapine akareba hejuru.
Sup. Jean Marie Vianney Ndushabandi, avuga ko abanyeshuri bagera ku 10 ari bo bakomerekeye muri iyi mpanuka, bagahita bajyanwa mu bitaro bya Kanombe biherereye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Ku bw’amahirwe, iyi mpanuka ntawe yahitanye, ndetse n’abanyeshuri bayikomerekeyemo bakaba barimo gukurikiranwa n’abaganga bo ku bitaro bya Kanombe, kandi hakaba hari icyizere cy’uko bashobora gukira bagataha nk’uko Polisi ibitangaza.

Source: Ukwezi.com