Nongeye kubasuhuza kandi mbifuriza gukomeza kugira ubuzima bwiza muri uyu mwaka mushya. Muri make, uyu wabaye umwaka wazanye n’udushya twinshi kuri Mafene cyane ko ubu ndi kwiga Icyongereza.
Mu minsi mike ntabwo nzaba nandika Mejya Jyenero wapi! Kizaba ari Icyongereza cy’umwimerere. Nkivuga ibi kandi ubu ikibazo kiri kuntesha umutwe ni ukwibaza impamvu abantu bakomeje gutera hejuru umukobwa wiyamamaje ngo ahagararire abandi ngo kuko atazi ikinyarwanda nkaho azaba aciye inka amabere.
Mu myaka yashize nibwo Mafene nikanze ubwo mu mushyikirano Hizi Egiselensi yabazaga ikibazo mu kinyarwanda Minisitiri umwe ananirwa gusubiza mu Kinyarwanda bitari ubuswa nk’ubwa Mafene ahubwo ururimi rwari ikibazo. Icyantunguye ni uko kuri radiyo numviragaho ijwi ryaje riri mu kirimi cy’amahanga.
Kagabo twari kumwe muri hiyasi niwe wambwiye ko ari kuvuga Icyongereza. Nanjye nti kuki utavuga ikinyarwanda kandi uri minisitiri mu Rwanda, kandi ayobora abanyarwanda…ku bitarantunguye, uyu musore yambwiye ko mbaza ibibazo by’abana. “Nta kinyarwanda azi, e puwe e tere” Ng’ibyo yambwiye ntimumbaze ubusobanuro bwabyo.
Mafene ntabwo ibi nabitinzeho kuko nemera ko umuntu utanga umusaruro mu kazi akora kureba uburyo agakoramo uba wigiza nkana. Ngayo nguko. Mu minisi mike cyane ishize nibwo numva ku maradiyo ngo byacitse! Ikibazo ngo ni uko umukobwa utavuga ikinyarwanda yiyamamariza kuba Nyampinga uhagarariye abandi mu Rwanda. Hari ikibazo se niba ari mwiza kandi akaba azi icyo ashaka?
Eh nari nibagiwe kubabwira: Ngo uyu mukobwa ntaba mu Rwanda, ngo yavukiye I Buzungu ku babyeyi b’Abanyarwanda nawe abonye iby’abiyamamaza arakuzira n’i Kanombe ngo ba! Erega ubu bwari ubwa mbere akandagiye ku butaka bw’u Rwanda! Icy’ubwenegihugu ntimubimbaze kuko ntabwo ndi umuhanga mu bwenegihugu, icyo namenye cyo ni uko uyu mukobwa yemerewe gukomeza irushanwa.
Ubwa nari nicaye natekereje kwandika kuri ibi bitari ukuvuga kuri uyu mukobwa cyangwa se Minisitiri utazi ikinyarwanda. Ibi ntabwo Mafene bintangaza kuko abifite iyo umwana atangiye kuvuga Papa bahita babohereza iyo kwa ba Rugigana ngo bajye kurahurirayo ubwenge. Nibagaruka bakuze murashaka ko bazavuga uruhe rurimi? Mutekereza ko bazaza umuco ari wa wundi wo kwifurizanya inka, umugore n’abana?
Mu myaka ishize nibwo numvaga intambara yavutse mu bacunga umwimerere w’ikinyarwanda. Ngo ntibavuga bavuga, ngo si Amajyepfo ni Amagepfo nabo nabibajijeho nka wa mu minisitiri. Niko, mureke mbabaze: Ikibazo ikinyarwanda n’umuco w’Abanyarwanda bafite ni imyandikire? Ahubwo iki Kinyarwanda musigasira ni ikihe?
Sinzi umunyamakuru nasomye yanditse ko inama cyangwa komisiyo ishinzwe iby’ikinyarwanda yatsinze urugamba yari ihanganyemo n’abanyarwanda batifuzaga impinduka ku Kinyarwanda. Ibi byaransekeje. Yaratsinze? Gudu! Niba yaratsinze kuri Mafene ikinyarwanda cyaratsinzwe.
Mutantera amabuye! Icyo nshaka kuvuga ni uko intambara yagombye kuba yararwanywe atari iyo guhindura imyandikire y’amagambo ahubwo iyo guhangana no kwinjiza amagambo mashya tutemera nk’ikinyarwanda ngo ni ayo ku muhanda nyamara urubyiruko hafi ya rwose ruyakoresha.
Ni ukuduha akazi ngo tuzabyikorere? Gudu! Niba aribyo rero, n’abakobwa baduhagararira mu buranga si iby’abakuze, tuvuge ko ari ikibazo cy’urubyiruko kizakemurwa narwo? Ikibazo cy’ikinyarwanda si Mafene wagikemura, njye icyo nkoze ni ugutanga igitekerezo cyanjye hanyuma abandi namwe muzakomeza kubiganiraho mushaka icyakorwa.
Gusa, niba umuyobozi ajya mu nama y’abaturage harimo 95 ku ijana batazi Icyongereza agatangira kuvuga bajyeti, sitaratejyizi, involuvingi, kominikeshoni n’ibindi…ni ikibazo gikwiye guhera hejuru hashakwa umuti wacyo aho kurebera aho ikibazo kitari. Ubundi se turarwana n’iki ko umwimerere wacyo wamaze kuba ibindi bindi.
Ngaho muzajye mu nama ya Minisiteri iyi n’iyi cyangwa iya Meya uyu n’uyu…nuvayo uzasanga n’uyu mukobwa twamuha amahirwe agahagararira abandi. Ubwo najya kwivuga imyato n’imihigo Mafene nzaba mpari musemurire!
Source: http://izubarirashe.rw/2016/02/ko-minisitiri-atavuga-ikinyarwanda-misi-utakivuga-we-atwaye-iki-mafene-aribaza/