Ku munsi Kagame yishyiriyeho wo kwibuka Intwali taliki ya 1 Gashyantare, nashatse kureba uburyo bawijihije njya kuri Album ya Kagame kuri Flickr ariko byanteye kwibazo byinshi.
Irebere nawe amwe mu mafoto umbwire ukuntu aba bantu batinyuka kuza kuri uru rwibutso bakibagirwa gutumira umufasha wa Nyakwigendera Fred Gisa Rwigema n’abana yasize. Simvuze byinshi kuko mvuze ikindi ku mutima ntibwakwira. Gusa ibaze nawe umbwire niba koko ibi bintu bihwitse.