Mu biganiro nyunguranabitekerezo ku ngengo y’Imari y’imyaka itatu ya Minisiteri y’Ibikorwa remezo, abadepite babajije abayobozi b’iyi Minisiteri icyo ikora kugira ngo inzu byitwa ko ari iza make ‘affordable houses’ ziboneke, ndetse bamwe bavuze ko izo nzu mu Rwanda zidashobora kuboneka mu gihe bigikorwa uko bimeze uku.
Abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’abagize Komisiyo y’Ubuhinzi ni bo bakiriye abayobozi ba Minisiteri y’Ibirwa remezo
Abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’abagize Komisiyo y’Ubuhinzi ni bo bakiriye abayobozi ba Minisiteri y’Ibirwa remezo
Muri ibi biganiro byari byitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa remezo muri MININFRA, Dr Alex Nzahabwanimana, hagaragajwe ibikorwa n’imishinga iyi minisiteri igomba gukora ikaba yarangiye mu myaka itatu nibura iri imbere.
Muri iyo mishanga harimo imwe mu mihanda Perezida Paul Kagame yemereye abaturage ubwo yabaga yabasuye, ndetse n’indi bikorwa remezo nk’ibitaro yasigaga ategetse ko byasanwa cyangwa bikavugururwa.
Harimo ibikorwa byo gutunganya bushya inzira (imiyoboro) z’amazi n’iy’amashanyarazi kuko ngo ubu iyo miyoboro ntijyanye n’igihe. Ikindi cyashyizwe muri iyo ngengo y’imari ni amafaranga yo gukura abaturage mu manegeka (miliyari 4) na gahunda yo kuzubaka inzu zicirirtse abafite akazi i Kigali bashobora kubamo bakodesha cyangwa bakagura.
Iyi gahunda yo kubaka inzu ziciriritse (affordable houses) yatanzweho ibitekerezo byinshi, bamwe mu badepite bavuga ko mu Rwanda izo nzu ntazihari kuko ngo inzu zubakwa bivugwa ko zicirirtse ziba zihagaze Frw 50 000 000 na 70 000 000, izo nzu ngo n’Abadepite ntibazigondera.
Uwabimburiye abandi kuvuga kuri iyi gahunda ya Leta yo gufasha abaturage kubona inzu za make, ni Hon Depite Semasaka Gabriel ukuriye Komisiyo y’Ubuhinzi wavuze ko izi nzu mu Rwanda zitaboneka mu gihe ba rwiyemezamirimo ari bo bubaka.
Yagize ati “Tubona muri iki gihugu nta mazu (inzu) aciriritse ahari, iyo bayavuze bavuga ayubakwa na RSSB n’izubatse i Masaka n’ahandi, abashoboye kuzigura ntibari muri urwo rwego, natwe uko twicaye aha (nk’abari mu cyumba cy’Inteko) nta muntu n’umwe, ngereranyije kuko natwe (nk’Abadepite) nta wabona ubushobozi bwo kujya muri ziriya nzu.”
Hon Semasaka avuga ko nk’igihugu hakwiye gushaka uburyo bwo kubona amazu acirirtse. Avuga ko nk’igitekerezo, mu mategeko hari ikigega cyashyizweho (fonds d’urbanisation) ariko ngo ntabwo kigeze kibaho, agasanga gikwiye kubaho kuko ngo n’ahandi kirahaba.
Yavuze ko amacumbi aciriritse atabaho mu Rwanda igihe abubaka Banki ibaca inyungu ya 20% ku mwenda bafashe, na bo bakuzuza inzu bagashyiraho inyungu zabo, umuturage ugiye gufata inguzanyo ngo yishyure inzu na we agacibwa inyungu ya 20%, bityo ugasanga umuturage aguze inzu azishyura inyungu ya 50%.
Ati “Nta nzu zicirirtse dushobora kubona ibintu bikorwa muri ubu buryo bikorwamo. Tubona Leta yakwinjira mu myubakire, igashaka amafaranga ikubaka, ikagurisha ayo mazu cyangwa ikayakodesha ku nyungu iri hasi cyane, idafite imibare ibiri, icyo gihe nibwo twumva haboneka ‘affordable houses’.”
Undi mudepitekazi, Nikuze Nura yavuze ko nk’itsinda ry’abo bakorana yarimo basuye Busanza basanga inzu zitwa ko ari ‘affordable’ na Leta yatanzemo umusanzu wayo yishingira rwiyemezamirimo, zihagaze agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni 50 na 70.
Ati “Ayo mazu aciriritse nk’uko babivuze, nta muntu natwe, ushobora kugura iyo nzu. Nashimye uko babisesenguye, kiriya kintu kigomba kwitabwaho, MININFRA ntirebe ko kuba yishingira ubutaka bihagije kugira ngo tubona amazu acirirtse.”
Undi mudepite yavuze ko iyo urebye ibyitwa amazu aciriritse ari ayagenewe ahubwo abantu bifite.
Ati “Iyo urebye mu Rwanda dufiteibyiciro by’abantu bitandukanye kandi tuzabana muri uyu mujyi wa Kigali, hari ushobora kuba muri iyo nzu ya miliyoni 50, ariko na we hari uri munsi ye kugeza kuri wa mukozi wo mu rugo na we akeneye aho kuba, nkibaza nti ‘inzu yitwa ko iciriritse igenwa gute hashingiwe ku byiciro binyuranye bituye mu mujyi kandi bigomba kubaho bikagira n’aho bitura’?”
Kuri iki kibazo, Alex Mpabwanimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa remezo muri Mininfra, yavuze ko yemeranywa n’ibyavuzwe n’abadepite ko inzu zihenze, ariko ngo Leta izakora ibishoboka ngo ayo mafaranga agabanuke.
Ati “Ndemeranywa namwe muvuga ngo inzu abantu biyubakiye ngo ziri ‘affordable’ niba umuntu yirwarije mu kubaka ku kintu cyose nujya gukodesha inzu ye ugomba kumwishyura nk’uko abikubwira ukurikije imibare, ariko ‘affordable houses’ tuvuga twazitekereje hagendewe kuri ibyo byiciro byose, atari ayo ma chateau, harimo inzu z’ibyumba bibiri, bitatu kandi Leta igashyiramo ibintu byagabanya ikiguzi cyo kubaka ya nzu.”
Yavuze ko hari ibibanza byamaze kuboneka, bizahabwa abashoramari bakuabyubakaho inzu ziciriritse. Yavuze ko kugira ngo icyo kiguzi kigabanuke, Leta izatanga amazi, amashanyarazi n’ubutaka.
Mu kiganiro yahawe Umuseke, Dr Nzahabwanimana yavuze ko ubu muri program iriho uretse kuba Leta izatanga ubutaka n’ibikorwa remezo, izanatanga ubundi bufasha nk’imisoro ku buryo nibura 30% by’ibizagenda kuri iyo nzu ari Leta izaba yabitanze, kandi ngo biri mu itegeko ryasinywe mu mwaka ushize.
Iyi ni imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’imyaka itatu ya MININFRA, itegurwa hagendewe ku bikorwa bigomba kugerwaho muri EDPRS II na gahunda y’Icyerekezo 2020 (Vision 2020), na gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi, nk’uko byasobanuwe na Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu Hon Rwaka Constance.
Umunyamabanga wa Leta ushinze ibikorwa remezo, Dr Alex Nzahabwanimana asobanurira asubiza ibibazo byinshi yabajijwe n’abadepite
Umunyamabanga wa Leta ushinze ibikorwa remezo, Dr Alex Nzahabwanimana asobanurira asubiza ibibazo byinshi yabajijwe n’abadepite
Hon Mukayuhi Rwaka Constance Perezidante wa Komisiyo y’Ubukungu mu Nteko nshingamategeko umutwe w’Abadepite
Hon Mukayuhi Rwaka Constance Perezidante wa Komisiyo y’Ubukungu mu Nteko nshingamategeko umutwe w’Abadepite
Mu Nteko abadepite bunguranaga ibitekerezo n’abayobozi ba Mininfra na MINECOFIN bari baje gusobanura ibi bikorwa n’ingengo y’imari
Mu Nteko abadepite bunguranaga ibitekerezo n’abayobozi ba Mininfra na MINECOFIN bari baje gusobanura ibi bikorwa n’ingengo y’imari
Amafoto/HATANGIMANA/UMUSEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW