Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Ibyemezo byo kuyikumira byakajijwe mu Rwanda kubera COVID-19

Guhera kuri uyu wa kabiri, Abanyarwanda baratangira kubahiriza ibihe bidasanzwe byemejwe n’inama y’abaministri iheruka. Itangazo ry’ibiro bya Ministri w’intebe riherutse gusohoka rivuga ko ibikorwa byose ndetse n’ingendo bigomba kuba byahagaritswe bitarenze saa mbiri z’ijoro z’uyu wa kabiri kugeza ku isaha ya saa kumi z’igitondo.

Inzego z’umutekano zahawe amabwiriza yo gukurikirana no guhana bikomeye abarenga kuri izi ngamba. Amabwiriza mashya aje mu gihe uburyo bwo gutwara abantu muri rusange bugoye cyane kuko imodoka zategetswe gutwara abangana na 50% by’ubushobozi bwazo.

Ibi byemezo bishya bifashwe mu gihe hegerejwe iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani.

Abategetsi baravuga ko abaturage bagomba kwirinda ikintu cyatuma bahurira hamwe, basa n’abatunga agatoki iminsi isoza umwaka.

Inzego z’umutekano zahawe amabwiriza yo gukurikirana no guhana bikomeye abarenga kuri izi ngamba

Imibare mishya irerekana ko umubare w’abashya bandura ugenda uzamuka cyane.

Mu minsi 3 iheruka yonyine hamaze kwandura abagera kuri 330, ibi bikaba ari ubwa mbere bibaye kuva umurwayi wa mbere agaragaye ku butaka bw’u Rwanda.

Abantu batandatu bo bamaze gutangazwa ko bahitanywe n’iki cyorezo mu minsi ibiri iheruka.

Abasaga 1230 baracyavurwa ubu burwayi barimo abo inzego z’ubuzima zivuga ko barembye cyane.

Exit mobile version