Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Hussein Minani ushinjwa Jenoside yafatiwe i Remera/Kigali yarihinduye UmuTanzania

Uyu mugabo yahoze ari umushoferi wa Minisitiri w’iterambere ry’abagore Paulina Nyiramasuhuko Police y’u Rwanda yamwerekanye kuri uyu wa 10 Gicurasi ku Kicukiro. Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakoreye iwabo mu cyahoze ari Butare ndetse ngo n’impapuro zo kumuta muri yombi zari zarasohotse. Uyu Minani ariko avuga ko nta Jenoside yakoze ndetse ko ntacyo yishinjaga kuko yari asanzwe aza mu Rwanda agasubira muri Tanzania aho yari atuye kuva mu 1994.

Hussein Minani avuga ko ntacyo yishinja ari nayo mpamvu yazaga mu Rwanda kenshi

Minani yahoze ari umushoferi udahoraho wa Pauline Nyiramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Iterambere ry’umugore, ubu yari yariyise Abdul Hussein Kitamba, yafashwe avuye muri Tanzania aho yabaga  nk’umwenegihugu, ndetse yiyemerera ko amaze imyaka itanu aza mu rwanda.
Police y’u Rwanda ivuga ko Minani Hussein wari wariyise Abdul Hussein Kitamba wabaga muri Tanzania akurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside no kurimbura imbaga yakoreye mu cyahoze ari komini ya Ngoma muri Perefegitura ya Butare.
Uyu mugabo umaze iminsi itanu afashwe avuga ko amaze imyaka itanu aza mu Rwanda gusura inshuti n’abavandimwe ndetse ko yageze i Ngoma ku ivuko ariko ko atigeze afatwa. Ati “ I Ngoma narahageze ariko nta muntu nigeze numva ngo aranshaka.”
Igipolisi cy’u Rwanda cyamufashe azanye imodoka mu Rwanda kivuga ko uyu mugabo wari wariyoberanyije yari yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi mu mwaka ushize ariko ko bitoroshye kumufata kuko yari yarahinduye umwirondoro urimo amazina ndetse ko yari afite ubwenegihugu bwa Tanzania.
Minani Hussein avuga ko amakuru y’uko ashakishwa yayabwirwaga ariko ko atigeze amutera impagarara.
Ati “Hari bamwe barambwiraga ngo mu Rwanda baranshakisha kuko nasize nishe abantu ariko jye nkavuga nti ntegereje niba hari umuntu uzamfata akambaza abo nishe.”
Uyu mugabo wumvikana nk’uwihagazeho ariko mu mvugo ye ikazamo kutagendera ku murongo avuga ko ababajwe no gushinjwa Jenoside.
Ati “Ni ibintu byantangaje cyane binateye ubwoba nk’umuntu nkajye kunshinja Jenoside, yego ndi umuntu nk’undi wese wayikoze ariko ku bwanjye,…(yahise ahindura umurongo)”
Hussein wumvikanaga nk’ucibwamo mu mvugo no kuvuga ibidahuye n’ibitumye acumbikiwe n’ubutabera avuga ko ashimira Imana kuba akiriho. Ati “…Kwanza ndashimira Imana kuba maze imyaka 22 nkiriho, ndakeka ko abantu bose bakoze amahano nta n’umwe ugihumeka.”
Uyu mugabo avuga ko koko mbere ya Jenoside yari umushoferi wa Pauline Nyiramasuhuko na we wahamijwe ibyaha bya Jenoside na ICTR, ngo bakaza gutandukana muri Jenoside agahita ahungira mu Burundi aho yavuye yerekeza muri Tanzania.

Uyu mugabo mu mvugo ye yaranzwe no gutandukira mu magambo, gusa akavuga ko ntacyo yishinja

Houssen ashimira Kagame
Minani uhakana ko yakoze Jenoside avuga ko atigeze yanga cyangwa ngo yihishe u Rwanda rwamubyaye ndetse ko yanze gukurikiza inama z’abantu bamwangishaga u Rwanda ahubwo agahitamo gukurikira inyigisho z’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.
Ati “Ndashimira perezida wa Repubulika yatumye tugira morale avuga ibintu akanabisishyira mu bikorwa ukabona ni sawa.”
Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Rwanda ACP Twahirwa Celestin avuga ko uyu mugabo yagoye inzego z’ubutabera kubera guhindura umwirondoro ku bufatanye bwa Police mpuzamahanga, Interpol, hatahuwe amakuru ko uyu mugabo aherereye muri Tanzania.
ACP Twahirwa avuga ko mu cyumweru gishize igipolisi cy’u Rwanda cyamenye amakuru ko uyu mugabo agiye kuva muri Tanzania, maze afatirwa mu Rwanda i Remera imwe mu modoka zicururizwa mu “Akagera Motor”.
ACP Twahirwa avuga Hussein ashinjwa n’abo bakoranye ibyaha bya Jenoside mu cyahoze ari Komini ya Ngoma i Butare, bikaba biteganyijwe ko mu minsi micye ashyikirizwa Inkiko.

ACP Twahirwa avuga ko uyu mugabo yafashwe ku bufatanye bwa Police mpuzamahanga

Photos/M.Niyonkuru/Umuseke
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.rw

Exit mobile version