Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe! Hagati Ya 10 Na 12 % By’urubyiruko Bafite Ibibazo Byo Mu Mutwe – RBC

Mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Igihugu kita ku buzima, RBC, umwaka ushize bwagaragaje ko hagati ya 10% na 12% by’abana n’ingimbi bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, bamwe mu baturage barasaba ababyeyi mu ngo kwirinda amakimbirane yo mu miryango, kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko ari kimwe mu bitera iki kibazo.

Dr Yvonne Kayitashonga avuga ko uburwayi bwo mu mutwe mu rubyiruko ahanini buterwa n’ibiyobyabwenge n’ibibazo byo mu ngo

Amakimbirane yo mu miryango atuma ababyeyi batita ku bana uko bikwiye, abana bakagira agahinda, kwiheba, no kujya mu biyobyabwenge, bikabakururira uburwayi bwo mu mutwe.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko bimwe mu bimenyetso bigaragaza ibibazo byo mu mutwe ku bana n’urubyiruko birimo agahinda kenshi, kwigunga no kwanga ishuri.

Zimwe mu ntandaro y’ibi bibazo byo mu mutwe ku bana bari munsi y’imyaka 14, ubushakashatsi bugaragaza ko harimo gukoresha ibiyobyabwenge n’ibisindisha n’amakimbirane ndetse n’ibibazo byo mu ngo.

Abaturage bavuga ko kugira ngo ibibazo byo mu mutwe bigabanuke mu bakiri bato, ababyeyi bakwiye kwirinda amakimbirane mu miryango bakanirinda guhugira mu mirimo gusa ahubwo bagashyiraho n’umwanya wo kuganira no gutega amatwi abana mu miryango yabo.

Nzibonera Gabriel umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyamagabe witabiriye kwizihiza umunsi wahariye indwara zo mu mutwe wabereye mu Karere ka Nyamagabe yagize ati “Usanga ababyeyi twihugiraho gusa, twibereye mu bituzanira amafaranga ntiduhe abana umwanya, ugasanga umugabo ageze mu rugo yasinze amakimbirane akaba aravutse mu rugo bityo abana bakaburirwa umwanya, bigatuma bicira inzira bashaka.”

Umuyobozi w’ishami ry’Ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), Dr Yvonne Kayiteshonga avuga ko bitewe n’ubuzima Abanyarwanda babayemo hagenda hagaragara ibibazo byo mu mutwe hirya no hino, agasaba abantu kugaragaza urukundo bakirinda guha akato abahuye n’ibi bibazo kuko bishobora kubaviramo uburwayi.

Dr Kayitashonga ati “Ikibazo cyo mu mutwe ni ibisanzwe kuri buri wese, ariko iyo kitamenyekanye kare kivamo uburwayi bwo mu mutwe, ni byiza ko abantu bagerageza kubana neza no gukundana, umuntu akabera mugenzi we umuntu mwiza kugira ngo atamutera ikibazo cyo mu mutwe kimuganisha ku ndwara.”

U Rwanda rwahaye umwihariko urubyiruko n’abana mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe aho insanganyamatsiko igira iti ‘Twite ku buzima bwo mu mutwe bw’abana n’urubyiruko.’

Abayobozi muri Polisi no mu ngabo bari baje gufatanya n’abaturage kuzirikana umunsi wahariwe uburwayi bwo mu mutwe

Abajyanama b’ubuzima bari babukereye

Urubyiruko ngo nirwo rwuganijwe cyane n’ibibazo byo mu mutwe ruterwa n’amakimbirane aba mu miryango

UMUSEKE.RW/Nyamagabe

Exit mobile version