Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: ‘Gushaka Gukira vuba, Ubusambo, kwigwizaho ibyarubanda,…’ Bituma imisoro inyerezwa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro kivuga ko intego yacyo ari ukutihanganira na busa (Zero tolerance) abatanga n’abahabwa ruswa mu bucuruzi n’abakora ubucuruzi butemewe kuko binyereza imisoro y’igihugu bigatuma amajyambere y’u Rwanda adindira.
Komiseri ushinzwe imikorere myiza n’imyitwarire y’abakozi muri iki kigo, Mwumvaneza Felicien avuga ko mu bucuruzi bw’imbere mu gihugu n’ubwambukiranya imipaka hombi hagaragaramo iyi ruswa.
Mwumvaneza avuga ko abakeka ko ruswa yo mu bucuruzi itangwa kubera ko imisoro y’ibicuruzwa iri hejuru ari ukwibeshya kuko muri rusange, u Rwanda ari cyo gihugu kiza ku isonga mu gusoresha imisoro iri hasi ugereranyije n’ibindi bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba. Soma Ibikurikira

Exit mobile version