Abaturage bo mu Murenge wa Kiziguro uherereye mu Karere ka Gatsibo, bari kwibaza ikintu kiri kwica ihene zabo nyuma yaho veterineri w’Umurenge azihaye urukingo rw’indwara ya muryamo ikunze kwibasira amatungo magufi, zigatangira kwanga kurya izindi zikaramburura.
Tariki 9 Kanama 2019 nibwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiziguro bwatangiye igikorwa cyo gukingira ihene 1479 zibarurwa muri uyu Murenge buvuga ko buri kuzikingira indwara ikunze kwibasira amwe mu matungo magufi yitwa Muryamo
Mu mudugudu w’Akabagendo bahakingiye ihene 82 hashize icyumweru kimwe izigera kuri 49 zihita zifatwa n’uburwayi zanga kurisha izahakaga zitangira kuramburura nk’uko bamwe mu baturage bo muri uyu mudugudu babibwiye IGIHE.
Mukangarambe Dancilla wapfushije ihene imwe n’izayo ebyiri, avuga ko ikibazo cyatangiye nyuma yuko veterineri w’Umurenge ateye urukingo izo hene.
Yagize ati “Veterineri w’Umurenge yaraje arazikingira agatera urushinge mu nkoro, inkoro iratumba itumbana n’amaboko zikajya zicumbagira, turamuhamagara aragaruka azitera imiti ariko ntizoroherwa, nk’izanjye zo byaranze zanga kurya kugeza zipfuye.”
Kanyururu Olivier wakingiriwe ihene 18 akaba amaze gupfusha ebyiri zahakaga zenda kubyara we yagize ati “Ubu tuvugana maze gupfusha ihene ebyiri zahakaga zenda kubyara kandi n’izindi mfite zose zimaze icyumeru zaranze kurisha, ku buryo hari amahirwe menshi ko n’izindi ziri bupfe kandi batarazikingira ntacyo zari zibaye.”
Umuyobozi w’Umudugudu w’Akabagendo ugaragaramo iki kibazo Uwihanganye Jean de Dieu yabwiye IGIHE ko gukingira izi hene byari muri gahunda ya leta ariko ko nabo bakibaza impamvu urukingo rwatumye zirwara.
Yagize ati “Habayeho gahunda yo gukangurira abaturage kukingiza amatungo magufi mu Murenge wose, bukeye bamwe mu baturage bo mu mudugudu wacu batangira gupfusha ihene izindi zitangira kwanga kurya ku buryo zimeze nabi tukibaza ibyazibayeho bikatuyobera.”
Uyu muyobozi yavuze ko nibura muri uyu mudugudu bamaze gupfusha ihene zirenga 10 ariko ko bataramenya ikiri kuzica.
Veterineri w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe ubworozi, Hitiyaremye Valens yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi kandi ko bari kugikurikirana.
Ati “Ikibazo cyavutse cyaje nyuma yuko dutangiye gukingira ihene zose ziri muri aka Karere, mu ihene 82 twakingiye muri uriya mudugudu w’Akabagendo 49 zahise zigira ikibazo cy’uburwayi, twasuye ba nyirazo dusanga ikibazo cyabayeho ari uko ziriya hene zari zisanganywe indwara zitandukanye twaziha urukingo bikazigiraho ingaruka.”
“Gusa turi kuzivura izigera kuri 22 zimaze gukira hapfuyemo 8 izindi 19 ziracyavurwa turacyazikurikirana dufatanyije na RAB, aho baduhaye imiti mishya turi gukoresha tuzivura.”
Abaturage bo muri uyu mudugudu bagaragaza ko nibura ihene zirenga 10 arizo zimaze gupfa mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko hapfuye ihene 8. Mu Karere ka Gatsibo hamaze gukingirwa ihene 29 806 mu gihe muri uyu mudugudu w’Akabagendo hakingiwe ihene 82 hakarwara 49.
Ihene zikomeje kumererwa nabi ndetse zimwe zirimo gupfa nyuma y’urukingo yatewe