U Rwanda rwateye utwatsi raporo ya USA ku icuruzwa ry’abantu
Raporo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku icuruzwa ry’abantu, ishyira u Rwanda mu cyiciro cya kabiri cy’icuruzwa ry’abantu, ikavuga ko iki gihugu, “ari isoko y’abacuruzwa, ku rwego ruri hasi ikaba inzira inyuzwamo abajya gucuruzwa mu bindi bihugu ndetse rukazanwamo umubare muto w’abagore n’abana bakoreshwa imirimo y’agahato, bakanacuruzwa bishingiye ku gitsina.”

Ni ibintu Guverinoma y’u Rwanda yamaganiye kure, aho mu itangazo yashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya Mbere Nyakanga, Ambasaderi w’u Rwanda muri USA, Mathilde Mukantabana, yavuze ko igaragaza ibitandukanye n’ibikorwa mu gihugu.
Ambasaderi Mukantabana yagize ati “Ibyo iyo raporo ivuga ku gihugu cyanjye ntaho bihuriye n’ukuri cyangwa se ibimenyetso bigaragara aho bibera. Ni ibijyanye na politiki ifite ikindi igamije, ikorwa n’amwe mu matsinda azwi n’inyungu bizwi,”
Yakomeje agira ati “Kuba nta kintu igaragaza no kutazamura imikorere byagiye byifashishwa mu gushyira u Rwanda ku mwanya mubi, binyuranye na bimwe mu bimenyetso iyo raporo ubwayo yigaragariza,”
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iyi raporo idafite ikintu ishingiyeho, ntinagaragaze intambwe iterwa, bigakoreshwa mu gushyira u Rwanda ku mwanya wo hasi.
Iri raporo ivuga ko hagati ya Mata n’Ukuboza 2015, nibura impunzi z’Abarundi zigera ku bihumbi 70 zahungiye mu Rwanda, bikongera umubare w’abana bashorwa mu bucuruzi bushingiye ku gitsina, muri bo harimo n’abafite munsi y’imyaka 18 y’amavuko.
Kuri iki, Ambasaderi Mukantabana ati“Bitandukanye na guverinoma iyo ariyo yose iri mu kibazo nk’icyo, Guverinoma y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ngo irengere kandi ibungabunge imibereho myiza y’impunzi.”
Mukantabana yakomeje avuga ko ubushake bw’Abanyarwanda mu kwita kuri “bashiki na basaza babo baturutse mu Karere bashakisha ubuhungiro mu bice binyuranye by’u Rwanda, bushingiye ku ndangagaciro rumaranye igihe kirekire kurusha raporo izo arizo zose z’amahanga.”
U Rwanda kandi ngo rukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu buryo bugamije kurinda abaturage babwo ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu.
Ambasaderi Mathilde yakomeje agira ati “Iyi raporo igaragaza ibinyuranye n’uburyo icyo kibazo kiri kwitabwaho mu Rwanda. Yangiza ubushake mpuzamahanga u Rwanda rwiyemeje na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kurengera abaturage by’umwihariko abagore n’abakobwa, ku icuruzwa ry’abantu n’irishingiye ku gitsina. Namaganiye kure iyi raporo, imyanzuro yayo n’ibirego by’ibinyoma biyishyigikira.”
Ibihugu bya Myamar, Sudani na Haiti, Djibouti, Papua New Guinea, Suriname, Turkmenistan, birafatwa nk’ibiza mu myanya ya mbere mu icuruzwa ry’abantu, muri iyo raporo ya USA.
Iyo raporo ya 2016 yashyize mu myanya ibihugu 190 bivuye ku 188 byatondetswe umwaka ushize kuko hiyongereyeho Libya na Yemen. Igaragaraza uburyo guverinoma z’ibihugu ziri guhangana n’icuruzwa ry’abantu, aho ibintu bimeze nabi bagashyirwa ku rwego rwa gatatu (Tier 3), naho aho bimeze neza bakaza ku rwego rwa mbere (Tier 1.)
Niba igihugu kiri mu cyiciro cya kabiri (Tier 2) mu myaka ibiri, gihita gishyirwa ku mu cyiciro cya gatatu, kereka iyo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi agikuriyeho iyo myaka ibiri.

Mukantabana Mathilde yamaganye raporo ishinja u Rwanda kuba icyambu cy’icuruzwa ry’abantu
Source: Igihe.com