Ese Kagame yaba yarirukanye impunzi z’abarundi kubera gutinya ko igihugu cy’uburundi cyabakoresha guteza umutekano mubi mu Rwanda nkuko arimo abikora mu gihugu cy’abavandimwe cyu Burundi? Kagame n’Intorehamwe rero nibareke kubeshya abanyarwanda, abarundi ndetse n’amahanga kuko bigaragara ko impamvu nyayo birukanye izi mpunzi ari ubwoba bafite budafite aho bushingiye.
None se abarundi nibahindukira bakirukana ku butaka bwabo abanyarwanda bahari, Kagame azabyemera atuvigije induru? Birababaje kubona uburyo Kagame arimo asopanyiriza abanyarwanda mu bihugu by’abavandimwe uhereye ku Burundi, RDC, na Tanzania kuko nubwo Perezida Magufuli aherutse mu Rwanda, bizafata igihe kugira ngo ibintu bisubire nkuko byari bimeze kera. Iyumvire rero uko impunzi z’abarundi zirukanwe mu Rwanda nkuko byumvikanye kw’ Ijwi ry’ Amerika: