Nkuko FPR ihora yikirigita igaseka itubeshya ko Kagame akunzwe hafi n’abanyarwanda bose kuburyo bagera naho biba amajwi babeshya amahanga ko atorwa n’abanyarwanda hafi 98%, uwabyumva uwari we wese yakwibwira ko Kagame adatinya amatora cyangwa se yakwemera guhangana nuwari wese mu matora.
Niba ubibona uko maze kubivuga haruguru, Kagame ntiyagobye kugirira ubwoba umuntu nka Paul Rusesabagina watangaje ko yiteguye guhangana na Kagame mu matora yo muri 2017. Ibaze nawe, ese Kagame azareka Paul Rusesabagina amanuke mu Rwanda guhangana nawe?