Afurika y’epfo yiyemeje kwamamaza kandidatire ya Jakaya Kikwete ku mwanya w’umunyamabanga Mukuru wa UA!
Jakaya Kikwete , wayoboye igihugu cya Tanzania
Amakuru atangazwa na Jeune Afrique aremeza ko mu nama y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika (UA) iteganyijwe i Kigali mu kwezi kwa Nyakanga 2016, igihugu cy’Afurika y’Epfo kiyemeje gutanga kandidatire ya Bwana Jakaya Kikwete wabaye perezida wa Tanzaniya (2005-2015) ku mwanya wo kuba Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (UA).
Leta y’Afurika y’epfo yabanje gutangaza ko Madame Nkosazana Dlamini-Zuma uzanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika atazongera gutanga kandidatire kuri uwo mwanya nyuma ya manda ye ya nyuma izarangira mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka (2016). Nkuko « Jeune Afrique »ibivuga, Leta y’igihugu cy’Afurika y’epfo ikaba yagennye mu buryo bw’ibanga Bwana Thabo Mbeki wabaye perezida w’icyo gihugu kwamamaza kandidatire ya Jakaya Kikwete ku mwanya wo kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (UA).
Leta y’igihugu cy’Afurika y’epfo ikaba yatangaje ko imaze kubona amajwi menshi y’abakuru b’ibihugu by’Afurika bashyigikiye icyifuzo cyayo cyo kugira Bwana Jakaya Kikwete Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika (UA). Afurika y’epfo yemeza ko Bwana Jakaya Kikwete yujuje ibyangombwa byose byo kuba Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, kuko Kikwete yabaye perezida w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika mu mwaka w’2008 kandi muri uyu mwaka akaba ari intumwa idasanzwe y’uwo muryango mu gihugu cya Libye.
Akazi Tabo Mbeki yahawe n’Afurika y’epfo ko kwamamaza Jakaya Kikwete ntabwo koroshye bitewe nuko umuryango w’ubuhahirane uhuza ibihugu by’Afurika y’amajyepfo n’iburasirazuba SADC wiyemeje gutanga kandidatire ya Pelonomi Venson-Moitoi ministre w’Ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Botswana ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika. Nubwo Afurika y’epfo ari kimwe mu bihugu bigize SADC, yo yiyemeje gushyigikira Jakaya Kikwete, impaka hagati y’abo bakandida bombi zikaba zizakemurwa n’amatora y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’ubumwe bw’Afurika mu nama izabera i Kigali mu kwezi kwa Nyakanga.
Source :J.A
Veritasinfo