Vuba cyangwa kera ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko izasenywa
Ubu unyuze ku ngoro y’Inteko Ishinga amategeko abona ko hari ibice byayo biri gusigwa irangi ryera. Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka Abadepite bari bagaragarije Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ko bari mu gihirahiro cyo kumenya niba inyubako bakoreramo izasenywa cyangwa izasanwa, n’igihe bizakorerwa, yasubije ko Leta ubu ifite gahunda yo kuyisana ariko ikifuzo ari uko izasenywa hakubakwa ijyanye n’igihe.
Ni ikibazo cyabajijwe na Perezidante wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ingengo y’imari, Hon Rwaka Constance Mukayuhi tariki ya 16 Gicurasi 2016 ubwo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasobanuraga ingengo y’imari y’imyaka itatu.
Hon Mukayuhi yavuze ko abagize Inteko Nshingamategeko bari mu gihiraho cyo kumenya niba ingoro bakoreramo izasenywa cyangwa izasanwa, kuko ngo inyigo za mbere zerekanaga ko kubaka indi nshya bizatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari zirindwi ndetse no kuyisana ngo ni ayo bizatwara.
Umuyobozi wahawe gusobanura iby’igishushanyo mbonera (mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire) wari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta, yavuze ko mbere hari ibitekerezo bibiri;
Icyo gusana iyi nyubako, n’icyo kubaka indi Ngoro y’Inteko nshya, ariko ngo ku rwego rwa ‘technique’ barangije akazi kabo, gusa ngo biracyaganirwaho n’izindi nzego ngo hafatwe icyemezo.
Dr Alexis Nzahabwanimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yavuze ko aribyo koko hari ibitekerezo bibiri, gusana no kubaka, ariko ngo byose bifite agaciro kuko gusana bizabanza nyuma hagakurikiraho kubaka indi Ngoro y’Inteko ijyanye n’igihe.
Yagize ati “…Tuzabanza gusana iyi ngiyi mu be muyikoreramo, ariko dufite ikindi cyifuzo cyo kubaka indi nshya, kuko iyi tubona itakijyanye n’igihe…”
Hon Mukayuhi yahise yungamo amubaza icyakorwa niba hari inyigo yagaragaje ko kubaka indi no gusana byose bizatwara miliyari zirindwi, ati ‘ubwo icyo dushaka kumenya ni uburyo bwo kudakoresha nabi imari ya Leta’.”
Dr Nzahabwanimana, yahise asubiza ati “Izo mpungenge twazumvise tuzabizirikana, ni ikibazo tuganira n’inzego zitandukanye ngo kive mu nzira, gusa twe twumva twayisenya tukubaka indi, ariko mu gihe hataraboneka ubushobozi hasanwa iyi.”
Ingoro Inteko Nshingamategeko ikoreramo, amateka avuga ko yatangiye kubakwa mu 1980, yuzura mu 1989. Mu 1990 nibwo iyitwaga CND (Conseil National de Development) cyaje kuyikoreramo ivuye gukorera muri ‘Palais de Jeunesse’ yabaga ahakorera Rukiko rw’Ikirenga na Minisiteri y’Ubutabera ubu.
Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke
UMUSEKE.RW