Imiryango 9 iri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe mu Karere ka Bugesera yari yarubakiwe inzu zo guturamo iratangaza ko ihangayikishijwe no kuba izo nzu zimaze gusaza. Izi inzu 9 ni zo zari zubatswe n’Abanyarwanda baba mu mahanga mu rwego rwo kurwanya ikibazo cy’inzu za nyakatsi, bakaba bari biyemeje kubaka inzu zigera kuri 504 n’ubwo byarangiye bubatse inzu 9 gusa.
Imiryango 9 y’abatishoboye yatujwe mu Mudugudu wa Rutete, mu Murenge wa Rweru, mu Karere ka Bugesera ivuga ko ihangayikishijwe n’ikibazo cy’inzu bubakiwe n’akarere binyuze mu nkunga bari bahawe n’Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye byo hanze y’u Rwanda muri gahunda yo guca nyakatsi.
Ni umushinga bari bihaye intego yo gukusanya amafaranga miliyari 2, hakubakwa inzu 504 ariko hubatswe inzu 9 gusa.
Abazituyemo bavuga ko bafite impungenge y’uko zishobora kubagwaho kuko zatangiye kwangirika bitewe n’uko ngo abazubatse bazisondetse.
Kabaganwa Gabdiose umwe mu baturage yagize ati “Meya yakoze ubushobozi ahereza umurenge ngo utwubakire, uratwubakira umushinga uterera aho, urabona ko nakiriya gikoni kidafututse iyo mfashe umweyo nkubura sima ivaho, bikagenda nk’imicanga kuko bitabonye sima ikwiriye. Umurenge uratubwira ngo ni mwifashe natwe turananiwe. Imvura iramutse iguye nawe urabibona,ubuse ni umurimbo ndebera uko byangiritse ni ukubura uko ngira.”
Na ho Rukundo Emmanuel yagize ati“Njyewe nk’umuntu bazubatse mpari rwiyemezamirimo imwe yayipatanaga ku bihumbi 900 bakamuha ibikoresho byose, yubakisha inkarakara zimwe z’ibyondo, n’impamvu amwe yagiye ahirima ni ukubera sima nkeya, agahomoka. Abantu bayubatse babumba izo nkarakara bakabeshyamo sima, n’umuswa uraza ukinjiramo ugasanga inzu yarasadutse yarangiritse.”
Nyirasafari Yozefa we avuga ko bitewe n’uko izi nzu zimeze afite impungenge ko zizamugwaho.
Ati “imisumari ishingukamo kubera umuyaga, ibi bya karabasasu bikabomagurika. Abazubatse bazubatse nabi kugira ngo bibonere amafaranga, bakore ibyavuba na vuba bahita bigendera. Igikoni na WC na douche byose ni uko. Impungenge mfite ni uko izangwaho.”
Izi nzu 504 zagombaga kubakwa mu mafaranga miliyari 2 byari byitezwe ko azakusanywa n’Abanyarwanda baba hanze y’igihugu muri Rwanda Diaspora Grobal Network ariko ntiyabonetse uko byari byitezwe bituma umushinga utagerwaho neza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko amafaranga bwakiriye ari miliyoni zisagaho gato 22 bituma hubakwa inzu 9 gusa n’indi imwe itararangiye ariko bukemera ko n’izubatswe abazubatse bazubatse nabi ari na yo ntandaro yo gusenyuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi avuga ko bazakora ibishoboka byose izo nzu zigasanwa mu gihe abazibamo batishoboye.
Ati“Diaspora iza kugira amafaranga make ibona, ariko iyabona na babaturage twavugaga bari ku rutonde ikibazo cyarakemuriwe hamwe n’abandi bose mu gihugu,a riko nanone amafaranga yabonetse udashobora kuyasubiza inyuma,ngira ngo habonetse amafaranga miliyoni 22 n’ibihumbi 400,hanyuma mukuganira icyo yakoreshwa tuzakuganira dusanga hari abaturage bari baravuye hanze baba mu mashitingi no mu mujyi wa Nyamata. Ntibyanagenze neza na byo kuko inzu zose zagombaga kubakwa, akarere kashyizeho itsinda ryo gukurikirana ibyo bintu byihuse,gutanga iryo soko, gukurikirana izo nyubako, hanyuma bashaka aho bubaka inzu 10, kuri iyo miryango itari ifite aho iba isoko riratangwa bitwara miliyoni 38 ariko abari hawe ntibayubaka neza.”
Mu mwaka wa 2007 ni bwo mu Karere ka Bugesera kimwe n’ahandi mu gihugu hari gahunda yo kurwanya inzu za nyakatsi.
Muri aka karere habarurwaga inzu zanyakatsi ibihumbi 10, Abanyarwanda bo muri Rwanda Diaspora Global Network biha intego yo gushaka amafaranga miliyari 2 akarere ka Bugesera kagatanga ikibanza cy’aho azubakwa.
Batangira gukora ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga ariko ntiyaboneka kuko bakusanyije agera miliyoni 22 n’ibihumbi 400 ari nayo yubatse izi nzu 9,ubwiherero n’ibikoni byatangiye kwangirika n’indi nzu , imwe itarubatswe ngo yuzure.
RBA.
Izi nzu hari izatangiye kwiyasa