Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Diane Rwigara na nyina basabiwe gufungwa imyaka 22 buri umwe

*Mu rukiko Umushinjacyaha yiyamye Mme Ingabire ku kujujura
*Umushinjacyaha yari azi ko uyu munsi Diane asaba imbabazi

Saa mbiri z’iki gitondo bari bageze ku rukiko rukuru ku Kimihurura, icyumba cy’Urukiko cyarimo abantu benshi, abo mu muryango wabo n’inshuti zabo n’itangazamakuru. Nyuma yo kurekurwa by’agateganyo mu kwezi gushize, ubu ni ubwa mbere bagejejwe imbere y’Urukiko. Umwanya munini mbere ya Saa sita wihariwe n’abaregwa biregura, nyuma Umushinjacyaha nawe yahawe umwanya….

Mu rukiko hagaragaye kandi Me Bernard Ntaganda na Mme Ingabire Victoire uherutse kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Republika. Umushinjacyaha yatangiye abibutsa ibyaha baregwa birimo; guteza imvururu muri rubanda, gukurura amacakubiri, no gukwirakwiza ibihuha byangisha abaturage ubutegetsi buriho.

Me Gatera Gashabana wunganira Adeline Mukangemanyi Rwigara ni we watangiye ashinjura umukiliya we ahuza ibirego by’Ubushinjacyaha n’ingingo z’amategeko agaragaza ko nta shingiro bifite.

Yavuze ko ku cyaha umukiriya we aregwa cyo “guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda”, no gukurura amacakubiri,  ubushinjacyaha bugishingira kuri ‘Audios’ zafashwe mu iperereza aganira n’abantu gusa.

Nyamara ngo itegeko ririho ubu rivuga ko icyaha cyo guteza imvururu kirebana n’umuntu wese wakoze icyaha mu ruhame.

Akavuga ko kugira ngo icyaha gihame uwo yunganira yakagombye kuba yaravuze amagambo mu ruhame, ubwo ngo nibwo byaba bigize icyaha.


Adeline Muakangemanyi n’umukobwa we Diane Rwigara n’abunganizi babo muri iki gitondo imbere y’ubutabera

Iyo ngingo y’amategeko kandi ivuga ko kugira ngo bibe icyaha hakagombye kuba harakoreshejwe imbwirwaruhame cyangwa inyandiko y’ubwoko bwose cyangwa amashusho.

Me Gashabana ati “Ese amagambo ashinjwa Mme Adeline Rwigara yaba yarakozwe mu ruhame?”

We avuga ko iyo amajwi adafatwa mu bugenzacyaha ngo nta muntu wari kumenya ibyo bintu. Anavuga ko yafashwe binyuranyije n’ingingo y’amategeko ivuga ko urugo rw’umuntu rutavogerwa.

Ibikoresho byabo, telephones… ngo byafatiriwe binyuranyije n’ingingo ivuga ko bikorwa ku cyemezo cy’Umushinjacyaha Mukuru abiherewe uruhushya na Minisitiri w’Ubutabera.

Uwunganira Mme Mukangemanyi avuga ko ibyo yavuze byose yabiganiraga n’abavandimwe cyangwa inshuti ze bityo ari ibintu biri ‘privé’ atavugiye mu ruhame ngo atanakwiye gukurikiranwaho.

Adeline Mukangemanyi na Diane Rwigara imbere y’Urukiko aho bari gukurikiranwa badafunze

Me Gashabana avuga ko Ubushinjacyaha butagaragaza abandi bantu uretse abavandimwe b’umukiriya we yaba yarabwiye amagambo buheraho bumushinja kugira ngo byitwe rubanda.

Ati “Sinshinzwe umutekano ariko uhereye igihe ayo magambo yavugiwe ndumva muri Repubulika y’u Rwanda umutekano ari wose, mbivuze kuko Umushinjacyaha atagaragaje ikintu gifatika, ko haba harabaye abantu bivumbura bahereye kuri ayo magambo. N’ubu mbivuga ukoze iperereza ukabaza abantu mu Ntara, uretse twe tubiburana hano wasanga hari abantu 99,9% mu baturage batazi ibi bintu.”

Me Gashabana avuga ko umukiriya we ibyo yavuze bikomoka ku gahinda ko gupfusha umugabo Assinapol Rwigara we agasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuko yakekaga ko yishwe bikitwa impanuka ariko inzego zibishinzwe ntizirikore kugeza ubu.

Ku cyaha cya kabiri cyo gukurura amacakubiri, Me Gashabana yavuze ko ibisobanuro yatanze mbere bisa n’ubundi n’ibyo yagatanze kuri iki cyaha kuko ari ibiganiro byakozwe hagati y’abantu b’abavandimwe cyangwa b’inshuti bitakozwe mu ruhame.

Ati “Ni biriya biganiro twavugaga mu ruziga ruto rw’abantu bari mu kiriyo bashobora kwitototmba kandi ni uburenganzira bwabo.”

Ibyavuzwe ntibigaragaza ko byatanyije abantu ngo kereka Ubushinjacyaha bubigaragaje. Bityo ngo ibigize iki cyaha kiregwa umukiriya we ntibyuzuye.

Adeline Mukangemanyi ngo ntiyigeze yisanzura ngo avuge…

Ngo mu gihe cy’umwaka yamaze afunze ntiyigeze ahabwa umwanya urambuye ngo avuga akaga umuryango we urimo, byose ngo bivuye ku rupfu (we yise iyicwa) ry’umugabo we Rwigara. Umucamanza yahise amusaba kuvuga iby’urubanza gusa akabihuza n’ibyo aregwa.

Adeline Mukangemanyi yavuze ko umugabo we yafashije abanyarwanda bari mu mahanga gutaha (1990 – 1994) ariko ngo nyuma yagiye ahohoterwa akanatotezwa ku mpamvu atavuze.

Yahawe umwanya asobanura birambuye iby’umuryango we bishingiye ku bibazo umugabo we yagize kugeza apfuye, we avuga ko yishwe kandi ngo agambaniwe na bamwe mu bavuye i Burundi, bamwe mu bavuye muri Congo (abo yitaga Abagogwe) bamwe mu bavuye Uganga, na bamwe mu bacitse kw’icumu.

Avuga ko umugabo we yishwe ngo kuko babanje kumubona ari muzima, ariko nyuma ngo asaba ko habaho iperereza ryimbitse ntiryakorwa kugeza ubu, ibyo byose ngo bikurikirwa no kwamburwa ibyo bari batunze, akavuga ko ntaho umuryango we usigaye ubu.

Avuga ko atigeze avuga ko abo bantu banyuranye bose ari bo babikoze ahubwo bamwe muri bo, avuga ko niba ari icyaha cy’amacakubiri akemera.

Umucamanza yanyuzagamo akamubaza ibintu byose ari kuvuga aho bihuriye n’ibyo aregwa asubiza  ati “niho aka kaga kose kavuye, rwose birahuye.”

Mukangemanyi yavuze ko akaga umuryango we urimo gahera aho umugabo we yapfiriye

Diane Rwigara ibyo yavuze n’ubu ngo ni ko kuri

Diane Rwigara mu kwiregura we yavuze ko ibiganiro yagiranye n’abanyamakuru byari mu rwego rwa politiki. Hano baburanaga ku bitekerezo Diane Rwigara yatanze niba ari ukuri cyangwa ntako bikaba bigize icyaha.

Ku kuba yaravuze ko ubukungu bw’igihugu buri mu maboko y’abantu bacye bayoboye ngo si na we gusa wabivuze kuko byananditswe n’ikinyamakuru mpuzamahanga The Economist n’ibindi.

Avuga ko ibyo yavuze ko hari abantu bishwe cyangwa baburiwe irengero ntihakorwe iperereza ibyo yabisubiramo atanga urugero rwa se Assinapol Rwigara ndetse na Dr Emmanuel Gasakure.

Ati “Leta ivuga ko abantu bibuka biyubaka. Ndabyera. ariko umuntu aziyubaka ate atotezwa, asenyerwa, yicirwa?”

Ku byo gusinyirwa n’abapfuye (inyandiko mpimbano) yabihakanye avuga ko yabihimbiwe kuko ngo abantu batatu bavuzwe ko bapfuye babiri bahari ngo hasigaye undi umwe.

Kuri we ngo Komisiyo y’amatora ni intumwa ya Leta nk’uko yabivuze mu rukiko.

Yasubiyemo byinshi yavuze mbere anenga Leta, mu mibereho y’abaturage, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, demokarasi ubucuruzi n’ibindi avuga ko byose abifitiye ibimenyetso.

Umucamanza yamusabye kugaragaza niba ibyo avuga ari ibitekerezo bye cyangwa ari ukuri agatanga ibimenyetso. Diane Rwigara ati “Ibyo mvuga ni ibitekerezo byanjye kandi ni ukuri

Umwunganizi we Buhuru Pierre Celestin yavuze ko umukiriya we ibyo avuga ari ibitekerezo bye atari ibihuha.

Diane Rwigara yabajije icyo ubushinjacyaha bushingiraho buvuga ko ibyo avuga ari ibihuha, umwunganizi we Me Buhuru nawe avuga ko umukiriya we atazira ibitekerezo bye niba nta perereza ryabayeho rikavamo ibihakana ibi bitekerezo bya Diane Rwigara.

Yatanze ingingo ya 37 y’Itegeko Nshinga ivuga ko ibitekerezo mu mutima nama, gusenga byemewe kubigaragariza mu ruhame, n’iyo nama ngo Diane Rwigara yatanzemo ibitekerezo bye byo kunenga akanagaragaza uko byakemuka, na Mouvement yashize yise Itabaza ngo ni urugero ko yashakaga uko bikemuka.

Kuri we ngo ikirego cy’Ubushinjacyaha kirabangamira Itegeko Nshinga.

Umushinjacyaha yari azi ko Diane azaza agasaba imbabazi…

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo buvuge ku bwiregure bw’abaregwa, ubuhagarariye avuga ko ibyo baregwa bifitiwe ibimenyetso kandi ibyo bireguye uyu munsi batigeze bahakana ibyo bimenyetso bibashinja.

Umucamanza yasabye umushinjacyaha gusobanura uruhame n’ifatirwa ry’ibintu binyuranyije n’amategeko byavuzwe n’uruhande rw’abaregwa.

Avuga ko mbere itegeko ritabisobanuraga neza ariko itegeko rishya rivuga ko ahari abantu barenze babiri, ibitangajwe mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga se, cyangwa ibyohererejwe indi ibi byose bifatwa nk’ibyavuzwe mu ruhame.

Naho gufatira ngo byakozwe byemewe n’amategeko kuko Itegeko rigena igenzura ry’itumanaho n’iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo muri Nzeri 2014 rigena uko igenzura  rishyirwa mu bikorwa, ngo ibyabaye byo gukora isaka muri telefoni y’abaregwa ngo nta ‘kumviriza kwabayeho’ ahubwo ngo habayeho gusaka bityo ngo nta kwica itegeko kwabayeho.

Umushinjacyaha yavuze ko Diane Rwigara yiyita umunyapolitiki nyamara ngo umunyapolitiki ni ugamije guhuza abantu ababwira ibitekerezo by’iterambere n’imibereho myiza, ku giti cye cyangwa mu ishyaka, naho ibitekerezo bya Diane bigamije amacakubiri kandi no mu byo yavugiye mu rukiko uyu munsi harimo kurengera.

Yavuze ko ibitekerezo bya Diane birimo gusebanya, gushaka guhungabanya ituze rya rubanda, kandi ngo batangajwe no kumva Diane avuga ngo “arashinjwa guhungabanya ibintu bidahari”

Umushinjacyaha ati “Si nzi niba yari {icyo gihe} azi ko ari mu rukiko cyangwa ari imbere y’abanyamakuru.” Avuga ko ibitekerezo nk’ibye akwiye kubigumisha mu mutima we ntabikwize mu bantu.

Ibi byahise biteza kujujura mu rukiko ndetse umushinjacyaha yiyama Mme Victoire Ingabire ko ari kujujura ariko we arabihakana. Me Ntaganda Bernard ahita avuga ati “Ni Njyewe ujujuye.” Ibi bishirira aho.

Umushinjacyaha yavuze ko Diane Rwigara yatanze ibitekerezo abibwira abanyamakuru kandi azi neza ko ari abakozi ba rubanda bagoba kubiyigezaho.

Umushinjacyaha yavuze ko ibyavuzwe mbere n’ibyavuzwe uyu munsi mu rukiko n’abaregwa bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi. Kandi Diane ibyo avuga atabigenzura neza.

Avuga ko Diane afite ibibazo bye bwite ahuza no kutemera ibyakozwe n’igihugu kandi abona abitsimbarayeho cyane kuko ngo bumvaga uyu munsi ari buze asaba imbabazi z’ibyo yavuze mbere, ariko ahubwo abisubiramo.

Imyaka 22 buri umwe

Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo zihana ibyaha baregwa, bwasabye Urukiko kwemeza Adeline Mukangemanyi, n’abantu 5 badahari, icyaha cyo gukurura imvururu muri rubanda, ngo kuko ibyaha aregwa ari impurirane mbonezamugambi, ngo urukiko ruzamuhanishe igihano kiruta ibindi no kongeraho kimwe cya kabiri k’igihano kiruta ibindi, agahanishwa imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni imwe no guhanisha bariya bandi imyaka 15.

Bwasabye kandi ko Diane Rwigara ahamya ibyaha aregwa, agafungwa imyaka 15 ku gukurura imvururu muri rubanda, imyaka irindwi (7) ku nyandiko mpimbano, n’ihazabu ya miliyoni eshatu(3).

Urukiko wrahaye umwanya abaregwa ngo babivugeho…

Iburanisha rirakomeje…..

Photos©A.E.Hatangimana/Umuseke

Ange Eric HATANGIMANA
UMUSEKE.RW

Exit mobile version