Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe! Coronavirus – Rwanda: Bwa mbere habonetse abantu benshi banduye ku munsi umwe

Ku cyumweru, u Rwanda rwagize umubare munini w’abanduye coronavirus ku munsi umwe kuva iyi ndwara yahagera mu kwezi kwa gatatu, ni abantu 200 biganjemo ab’i Kigali nk’uko minisiteri y’ubuzima ibitangaza.

Kugeza ejo ku cyumweru, tariki 26/06 nibwo hari habonetse abantu benshi banduye coronavirus mu Rwanda ku munsi umwe, bari 101.

Abamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda bose hamwe ubu bararenga 3,000. Hafi 1,000 muri bo babonetse mu byumweru bibiri gusa bishize.

Benshi baribaza ko ubutegetsi bushobora gusubizaho ingamba zikomeye zo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo, cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

Amasoko abiri akomeye muri Kigali yabonetsemo benshi mu bo basanganye iyi virusi mu minsi ishize, aheruka gufungwa iminsi irindwi, icyemezo cyarangiye ejo ku cyumweru.

Kugeza ubu, iyi virus imaze kwica abantu 12 mu Rwanda, batandatu muri bo yabishe mu minsi 12 ishize.

Abashinzwe ubuzima mu Rwanda baburira ko imibare y’abicwa n’iyi ndwara ishobora kwiyongera niba ubwandu nabwo bukomeje kuzamuka ku muvuduko buriho.

Mu kwezi kwa gatatu, u Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyashyizeho amategeko – yamaze iminsi 45 – yo kugumisha abantu mu ngo zabo.

Iki gihugu giherutse gufungura ikirere cyacyo, ndetse n’ibikorwa by’ubukungu.

Gusa, imipaka yo ku butaka, amashuri, imikino rusange n’ibikorwa by’imyidagaduro bihuza abantu bikomeje gufungwa.

BBC

Exit mobile version