Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: CNLG ikomeje kuyobya abanyarwanda. Ese ni bande itabariza?

CNLG iratabariza abarokotse jenoside bafungiwe ibyaha bya jenoside

Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), iravuga ko ihangayikishijwe na bamwe mu barokotse Jenoside bafungiwe hirya no hino mu magereza yo mu Rwanda.

CNLG yemeje ko ubwo Inkiko Gacaca zabaga, hari abarokotse Jenoside bagiye bagerekwaho ibyaha bya jenoside bagafungwa ku buryo ubu usanga bafunganwe n’abatsembye imiryango yabo.
Dr Bizimana Jean Damascene uyobora CNLG mu kiganiro cyihariye yahaye Ikinyamakuru Izuba Rirashe, yavuze ko aba barokotse Jenoside aho bafungiwe usanga bahura n’ibibazo byo guhungabana.
Dr Bizimana yagize ati “Hari abagambaniwe mu Nkiko Gacaca bakagerekwaho ibyaha batakoze, muri CNLG dufite ingero zimwe na zimwe z’abantu bacitse ku icumu bagambaniwe bagafungishwa bagerekwaho Jenoside kandi nyamara batarigeze bayigiramo uruhare, wajya no muri dosiye zabo ugasanga nta cyaha na kimwe bafite, ariko kubera ka kagambane bagiriwe ugasanga n’inzego z’ubutabera ntabwo zibarenganuye.”
Mu gushimangira ko bene aba bahari ndetse bakaba bafungiye hirya no hino mu gihugu, Dr Bizimana uru ni rwo rugero yahaye Ikinyamakuru Izuba Rirashe: “Hari umuntu ufungiye i Muhanga, Urukiko Gacaca rwamukatiye ruvuga ko ngo yanze kwitaba rumukatira imyaka 19, n’iyo yaba yanze kwitaba Gacaca ntabwo itegeko inkiko Gacaca zagenderagaho nta na hamwe ryavugaga ko uwanze kwitaba Gacaca akatirwa imyaka 19, urwo ni urugero, ugasanga dosiye irimo umuntu warenganye ariko ugasanga nta bushobozi afite bwo gusubirishamo kugira ngo arenganurwe.”
Dr Bizimana avuga ko uwo muntu atigeze anamenya ko yari yatumijwe, ahubwo ngo yafashwe hashize umwaka ari hanze, anafatishwa n’umuntu wari muri Gacaca ngo byanatuma hakekwa ko izo nyangamugayo ari zo zagize uruhare mu kumufunga.
Uyu muyobozi wa CNLG avuga ko bibabaje kubona uwishe n’uwiciwe bose bafunganwe hamwe.
Akomeza agira ati “Ubundi gereza igomba kubamo umuntu wakoze icyaha, kubona rero hari abacitse ku icumu nubwo baba ari bakeya bafunze bazira Jenoside batakoze, ahubwo ugasanga baragambaniwe n’abayikoze bakaba bafunganwe n’abarimbuye imiryango yabo, usanga ari ikintu kibabaje, usanga abo bantu bahahamukira muri za gereza, turasaba ko iki kibazo cyakemuka, namwe mugerageze mutekereze aka kanya umuntu warimburiwe imiryango ye akaba afunganwe n’abantu bayirimbuye uko uwo muntu ariho.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Sam Rugege aherutse kubwira abagize minisiteri y’ubutabera gutanga ubutabera no kurenganura abarengana, akaba kandi yarijeje CNLG gukurikirana ibibazo nk’ibi bikigaragara.
Umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’ubutabera akaba aherutse kubwira iki kinyamakuru ko bamwe mu baca izi manza z’abarokotse Jenoside atari shyashya, kuko ngo usangamo bamwe bafitanye isano n’abafungiye ibyaha bya Jenoside, bityo abiciwe imiryango bakaharenganwa harimo no gufungwa nta byaha bakoze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Bizimana Jean Damascene (Ifoto/Ububiko)

Source: Izuba Rirashe

Exit mobile version