Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze nawe! Bonane Aimable ari mu baturage bavugwaho kutishyura amafaranga y’isuku n’umutekano.

Muhima: Umupangayi yakomerekeje nyir’inzu amwita Interahamwe n’Umuhutu.

Umusore witwa Bonane Aimable ukodesha inzu mu Mudugudu w’Inyarurembo mu Kagari k’Amahoro mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge yakubise anakomeretsa uwitwa Pierre Nkazamurego ari na we nyir’inzu avuga ko abana n’umuhutu n’interahamwe.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu 28 Mutarama ubwo uyu Nkazamurego yabyukaga mu gitondo. Uyu mugabo w’imyaka 45 yabwiye Bwiza.com ko yasanze Bonane w’imyaka 36 ari gusakuza hanze, ari gutera imetero mu gipangu cye ari nako avuga ko abana n’Abahutu ndetse n’Interahamwe. Yahakanye ko yaba yarigeze amusagarira na rimwe kuva mu Kwakira 2018 yatangira kwakira ubukode bwa Bonane.

Ati ” Numvise aza asakuza muri uru rukerera, ndabyuka nsanga ari gutera imitero aha hose. Namubwiye nti ese wagiye kuryama niba uba wanyoye, ukareka gusakuriza abantu baryamye. Ibyo yabikoraga ari nako avuga ngo kubana n’Intehamwe, kubana n’Interahamwe. Ngo mwa Bahutu mwe, mwa Bahutu mwe. Yambwiye ngo nzi icyo ari cyo anahita ansingira, ankubita ku nzu, reba ukuntu angize.”

Bwiza.com ubwo yahageraga yasanze Nkazamurego afite igikomere ku rutugu ndetse no ku nkokora, arimo ava amaraso.Yabajije Nkazamurego niba hari ikibazo yari afitanye na Bonane.

Ati ” Ikibazo twari dufitanye ntacyo. Gusa hambere nari mperutse kumuha pureyave ku bwo kunyishyura nabi. Hagiye akora n’utundi dukosa nkamwihorera. Hari igihe yaje amena itara ryo ku gipangu ry’umutekano ndamwihanganira mvuga nti wenda yaba yasinze, mbega ni amakosa menshi cyane. Ahanini akunda kwita abantu Abahutu, muri Interahamwe. Nta kintu umuntu aba yamugize.”

Uyu mugabo Bwiza.com yasanze yambaye ikabutura n’isengeri yakomeje avuga ko atazi niba Bonane akora ibi yabigambiriye.

Ati ” Sinzi niba hari icyaha yaba yarabonye ku muntu kugira ngo amwite Interahamwe. Rimwe nigeze kumubwira nti niba ubona abantu ari interahamwe wazagiye kubarega niba hari icyaha bagukoreye. Sinzi niba ari inzoga zibimutera.”

Umuhungu w’uyu Nkazamurego, Jean Luc Nkazamurego yavuze ko yabyutse akabona Bonane yafatanye na Se bari mu kurwana.

Ati ” Nabyutse nsanga bafatanye, mbona Bonane ari kumukubita ku kibambatsi. Nta kibazo nzi bafitanye usibye pureyave yamuhaye ejo. Nkeka ko atari yo bapfuye kuko n’ubundi Bonane yahoraga aza yita abantu Abahutu n’Interahamwe mu gipangu.”

Bwiza.com ubwo yageraga ahabereye iki kibazo, yasanze Bonane ushinjwa gukubita Nkazamurego yifungiranye mu nzu, ntiyabashije kuvugana na we ngo avuge ku byo avugwaho.

Bamwe mu baturanyi babana mu gipangu bemereye Bwiza.com ko ari bo bakijije Bonane na Nkazamurego bari bafatanye. Bavuga ko Nkazamurego yakubiswe na Bonane ndetse ko uyu musore asanzwe aza mu gipangu avuga iby’ivanguramoko by’Abahutu n’Interahamwe.

Umwe muri bo ati ” Nari mpari, agahanga yari agakuyeho ahubwo. Ni ko bihora imyiyenzo ye irasanzwe. Icyo amushakaho nta we ukizi. Imyaka maze hano sinigeze mbona bosi [nyir’inzu] amusagarira.”

Abandi baturanyi bifashe banga kugira icyo batangariza Bwiza.com mu byo bise ” Kwanga kwiteranya”. Ni mu gihe abandi bavugaga ko bakeneye amafaranga ngo bagire icyo batangaza.

Nkazamurego Pierre yakomerekejwe na Bonane ubwo yamukubitaga ku rukuta rw’inzu.

Umuyobozi w’Umudugudu w’Inyarurembo ndetse n’inzego z’umutekano mu Kagari bahageze basanga Bonane yifungiranye. Basabye Nkazamurego wahohotewe kugeza ikibazo cye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Murenge wa Muhima.

Uyu muyobozi w’Umudugudu w’Inyarurembo, Djamila yatangarije Bwiza.com ko nta kibazo asanzwe azi kiri hagati y’aba baturage ayoboye.

Umuyobozi Ushinzwe Umutekano mu Kagari k’Amahoro, Mugisha Steven yabwiye Bwiza.com ko na bo bageze ahabereye iki kibazo bagasanga Bonane yifungiranye, ariko bari bukomeze kubikurikirana kuko ngo adatateze gutoroka igihugu.

Ati ” Ni umupangayi ukomerekeje nyir’amazu. Inzego z’umutekano zasanze umupangayi yikingiranye kuko ngo ari bwo agitaha yasinze. Twasabye ko uwakomeretse yajya gutanga ikibazo kuri RIB.Uwo mupangayi ntabwo ari buhunge igihugu, igihe cyose azakurikiranwa.”

Mugisha yavuze ko Bonane azegerwa kugira ngo aganirizwe ku bijyanye n’ingengabitekerezo y’ivangura moko.

Amakuru Bwiza.com itabashije kwemeza ni uko Bonane Aimable ari mu baturage bavugwaho kutishyura amafaranga y’isuku n’umutekano.

Bikunze kumvikana mu matwi y’abaturage hirya no hino mu Rwanda ko hari abagifite ingengabitekerezo y’ivangura moko. Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) mu 2019 yagaragaje ko iki kibazo kiri no mu bana bari munsi y’imyaka 10. Ibi bigaragagaza ko inzira ikiri ndende.

Umuseke

Exit mobile version