Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Bari barambwiye ko ningera i Kigali hari afande uzahita anyica-Mwishywa wa Bagosora

Ni kenshi humvikana ibihuha by’abasebya u Rwanda n’abayobozi barwo bikura umutima ababa mu mahanga ko bazagirirwa nabi mu gihe bagarutse mu gihugu; gusa baratungurwa iyo basanze abo bari baziko ari abagome ruharwa aribo bari kubitaho, nkuko byagenze kuri mwishywa wa Bagosora.
Lorrys Munderere ni rwiyemezamirimo w’umunyarwanda utuye mu Bubiligi, ufite ikompanyi yitwa Kayitare Business ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe. Mu masano ni mwishywa wa Col Theoneste Bagosora wahoze ari umusirikare ukomeye mu ngabo za Habyarimana, ubu afungiye ibyaha bya jenoside.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 22, iterambere rigaragara mu buryo butandukanye yaba mu bikorwa remezo kugera ndetse no mu mibereho ya muntu isanzwe. Lorrys Munderere ashimangira ko ari umwe mu bantu bibohoye, bakarenga imitekereze y’abameze nka mwishywa we Bagosora.
Théoneste Bagosora yari koroneli mu ngabo zahoze ari iza Leta (FAR). Urugereko rw’Ubujurire mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 35 nyuma yo kumuhamya kuba ntacyo yakoze ngo ahagarike ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi muri Jenoside, nk’umuntu wavugaga rikijyana muri Minisiteri y’ingabo.
Iyo uganiriye na Munderere, mwishywa wa Bagosora, akubwira ko ubu yiyumva nk’Umunyarwanda bitandukanye n’uko byari bimeze mbere. Ati ‘Ubu naribohoye, niyumva nk’umunyarwanda, gahunda zanjye zirasobanutse.’
Yageze mu Rwanda bwa mbere muri Gicurasi 2016 nyuma y’imyaka 22, atungurwa n’iterambere rimaze kugerwaho kubera ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame;.
Kuba mwishywa wa Bagosora ahamya ko ari ikintu cyamukomereye cyane mu buzima bwe kuko byatumye abaho mu bwoba budashira, agahora yikanga baringa.
Aganira na IGIHE yavuze ko mbere yo kuza mu Rwanda yari akiboshywe. Ati “Hari ibintu bitatu byari bikimboshye. Icya mbere ni ubwoba bushingiye ku bantu ba baringa, ikindi kandi kuba mwishywa wa Bagosora ntabwo ari ikintu cyoroshye. Ubwoba bwari bushingiye ku makuru y’abantu baba mu gihugu n’ababa hanze bakugezaho ibintu bitewe n’inyungu zabo,ugasanga ayo makuru aragutera ubwoba.”
Mbere yo kuza mu Rwanda, avuga ko yari yarabwiwe ko azahita yicwa n’umusirikare ukomeye, gusa ngo uwo bamubwiye ko azamwica niwe wamufashije akamutembereza igihugu, akanamuyobora mu zindi gahunda yari akeneye.
Ati “ Uziko ngira ubutwari ngafata igitekerezo cyo kujya gusura iwacu hari umu-afande mukuru bari barambwiye ko ningera ku kibuga i Kigali azahita anyica? Ariko uwo mu afande mukuru niwe wanyakiye ndetse anantembereza igihugu. Urumva rero ko amakuru menshi twumva tugomba kuyayungurura tukamenya ibyatugirira akamaro.”
“Naje kuganiriza uwo mu afande ku bwoba nari mfite nziko azahita anyica, aratangara arambaza ngo nkwica nkwicira iki? Akazi kacu ni ugucunga umutekano w’abaturage. Uretse no kuba yaranamfashije, ni nawe wambazaga ati ese nakumarira iki? Bimwe navugaga nti inzego nkuru ziba zikorera abaturage”
Lorrys Munderere yatunguwe n’iterambere yasanze mu Rwanda

Ibyo ngo byatumye ananirwa kuva mu Rwanda, ku minsi yari yateganyije ararenza amara ukwezi bitewe n’uko yakiriwe agatungurwa bidasanzwe no gusanga igihugu cyariyubatse.
Ati “ Nagiye ku itariki ya kane Gicurasi ngomba kugaruka kuya 14[…] Naje kugaruka ku itariki ya gatanu Kamena, namaze ukwezi kurenga. Iwacu nahasanze amajyambere, amahoro; nahasanze abaturage bishimye, nahasanze ubuyobozi butekanye n’inzego zihamye, zikujya inyuma waba unafite akarengane zikaba zakurenganura.”
“Uko nahatekerezaga ntabwo ariko nahasanze, nasanze iterambere mu bintu byose ndetse no mu myumvire y’Abanyarwanda.”
Ashimira Perezida Kagame ku bw’icyerekezo ari guha igihugu no kubaka inzego zitajegajega zanamufashije kuburana umutungo w’iwabo.
Muri Gicurasi imitungo yari aje gusaba gusubizwa ni ubutaka burimo inyubako, bufite agaciro ka miliyoni 80 buri mu Mujyi wa Rubavu mu Murenge wa Gisenyi.
Munderere ahamya ko yavuye mu Rwanda afashe umugambi wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, yamaganira kure amagambo y’ibinyoma n’ibindi byose bigamije gutanya abanyarwanda.
Source: Igihe.com
Exit mobile version