Ibibazo by’imibereho mibi bituma umukecuru yanga ubuzima
Uyu mukecuru uba mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo, avuga ko yavutse ubwo umwami Rudahigwa yimaga ingoma. Ku ndangamuntu ye, handitse ko yavutse mu 1931. Aba mu nzu ya metero eshanu kuri zirindwi itwikirije amategura bu buryo budasakaye neza ku buryo iyo imvura iguye, inzu yose irava, yaba aryamye akabyuka agahagarara.
Iyo muganiriye, akubwira ko nubwo iyo nzu abamo iva, ikibazo kimuhangayikishije kurusha ibindi, ari icy’inzara kuko ashaje atakibasha guca inshuro kandi ari byo byamufashaga mu myaka yatambutse.
Abivuga muri aya magambo, ati “Ngifite imbaraga, nabagaho naka akazi ko gutera intabire cyangwa guhinga, bakampemba amafaranga cyangwa ibyo kurya, ngataha. Hari umugore Jeanne wari waranyishingiye simbure icyo kurya, none Imana yaramuhamagaye mba ‘imfubyi’ gutyo.” Soma Ibikurikira