Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Bamaze imyaka 10 batarishyurwa ubutaka bwabo bwometswe kuri Gishwati i Nyabihu   

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu bavuga ko bategereje amafaranga y’ingurane y’imirima yabo gakondo yometswe ku ishyamba rya Gishwati, ariko bakaba barategereje ko bahabwa ingurane amaso agahera mu kirere.
Aba baturage bavuga ko kuba hashize imyaka isaga icumi ikibazo cyabo kitarakemurwa nyamara kizwi n’ubuyobozi, bikomeje kubangamira iterambere ryabo, bakibaza igituma kidakemurwa bikabayobera.
Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba Mukandasira Caritas, yemera ko habayeho gutinda gushyikiriza aba baturage ayo mafaranga, ariko ngo hagiye gukorwa ibishoboka byose iki kibazo gikemuke burundu.
Bazimaziki Augustin, umuturage wo mu murenge wa Bigogwe, avuga ko amasambu yabo ajya komekwa ku ishyamba bizezwaga guhabwa ingurane kandi vuba, bityo rero kuba amasezerano atarubahirijwe bikaba byarabagizeho ingaruka mbi.
Yagize ati:“Twari twifitiye amasambu yacu ya gakondo dukoreramo ubuhinzi, aza komekwa ku ishyamba rya Gishwati mu rwego rwo kuribungabunga, batwizeza ingurane ariko imyaka ibaye 10 batwijeje ingurane z’imirima yacu, ariko amaso yaheze mu nzira”.
 
Abaturage bishimiye ko ishyamba rya Gishwati ryabungabunzwe

Uyu muturage kimwe na bagenzi be, bakomeza bavuga ko kandi iyo Umukuru w’igihugu ateguye uruzinduko muri iriya ntara aje gusura uturere twa Nyabihu na Rubavu, bishyura amafaranga make kuri bamwe mu baturage, nk’uburyo bwo kugaragaza ko batangiye kugikemura, yamara kugenda ikibazo kigasubira ibubisi.
Abafite iki kibazo basaba ubuyobozi bufite inshingano zo gukemura iki kibazo kugikemura kikava mu nzira, kuko ngo bitumvikana uburyo ikibazo nk’iki cyamara imyaka 10.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Mukandasira Caritas, avuga ko iki kibazo cy’abaturage kizwi, umuti wacyo ukaba witezwe mu myanzuro y’ibiganiro bizahura ubuyobozi bw’Intara na Minisiteri irebwa n’iki kibazo.
Yagize ati:“Ikibazo cya bariya baturage kirazwi koko amafaranga yabo yatinze kubageraho, ubu harategurwa ibiganiro hagati ya Minisiteri bireba n’Intara kugira ngo babiganireho, nkaba nsaba rero igihe iri tsinda rizazira kuganira nabo bazatange amakuru, kandi nkizeza ko nyuma y’ibyumweru 2 iki kibazo kiraba kimaze kuva mu nzira n’inzitizi zacyo”.
Aba baturage bemeza ko kuba iri shyamba rya Gishwati ryarabungabunzwe byabagiriye akamaro mu buryo bugaragarira buri wese, ariko ngo hejuru y’ibi bakwiye kwishyurwa vuba ingurane z’amasambu yabo kuko ariyo bahingagamo ibibatunga.
Aba baturage kandi bavuga ko bafite impungenge ko amafaranga bazahabwa ntacyo azabamarira, kuko agaciro k’ubutaka kagenda kiyongera uko iminsi ishira, ku buryo bishyuwe hagendewe ku gaciro ubutaka bwari bufite muri icyo gihe, ingurane bahabwa ntacyo yabamarira.
Source: Imvaho Nshya

Exit mobile version