Babitangaje nyuma y’ikiganiro ku mateka ya Jenoside bahawe na Senateri uwayisenga Charles, kuri uyu wa mbere tariki 31 Gicurasi 2016.
Senateri Uwayisenga yifashishije amateka y’u Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu no mu gihe cy’ubukoroni agaragaza uburyo amoko yashyizwe mu ndangamuntu bigera aho ubuyobozi buvangura Abanyarwanda bubumvisha ko batandukanye.
Yagize ati “Mbere abana ntibahabwaga uburenganzira busesuye bwo kwiga, amahirwe yahabwaga bamwe batagendeye ku mitsindire,iyo politike y’ivangura mu mashuri niyo yagejeje igihugu muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”
Abanyeshuri basabye ko hashyirwaho gahunda yo kurwanya ingengabitekerezo yo ku ishyiga kuko hakiri ababyeyi bavangira abana babo babatoza urwango n’ivangura biganisha kuri Jenoside, basaba ko habaho gahunda yo kwigisha ababyeyi ingaruka za Jenoside.
Abanyeshuri basabye kandi gushyirirwaho ibitabo bivuga kuri Jenoside mu masomero yose y’amashuri.
Basabye kandi ko mbere yo gutangira amasomo ko bajya bafata umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994, basaba Leta ko igenera ibigo by’amashuri umwanya wo gusura inzibutso za Jenoside.
– See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article30185#sthash.b6XUnonb.dpuf