Abayobozi b’inzego z’ibanze bagiye gutangira gufashwa kwiga mu cyiciro cya ‘Masters’
Aba bakozi bazahugurirwa mu kigo gishya cyitwa Local Governance Institute (LGI) cyashyizweho n’ Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RLGA).
Iki kigo LGI gitandukanye n’Ikigo RIAM gisanzwe gihugura abakozi ba Leta muri rusange. Iki cya” LGI” kizaba gife inshingano zo kwigisha abayobozi bo mu nzego z’ibanze gusa, kandi abarangije amasomo bahakure impamyabumenyi zitandukanye zirimo n’y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yashimangiye ko kongerera ubumeneyi abakozi bo mu nzego z’ibanze bigomba gukorwa vuba byihuse,.
Uretse abayobozi b’inzego z’ibanze, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari mu muhango wo guhemba abaherutse gusoza manda zabo neza, yababwiye ko nabo LGI bazayigamo kuko nabo harimo abakeneye gufashwa.
Minisitiri Kaboneka yavuze ko nta kibazo kibayeho, gutangira gukarishya ubwenge byatangirana n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 igitangira gukoreshwa.
Abasoje manda zabo neza bemererwaga n’amategeko kuva mu 2006, bahawe inyemezabumenyi (Certificate), ariko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ibasezeranya kuzafasha no kwiga.
Kubw’ibyo, Minisitiri Francis Kaboneka yagize ati “Abazashaka kujya kwiyungura ubwenge tuzabafasha.”
Abarangije manda mu Mujyi wa Kigali bashimiwe (Ifoto/Mathias H.)
LGI izafasha nde, izakora ite?
Umuyobozi muri RALGA ushinzwe LGI, Murase Innocente, yasobanuye ko imikorere y’iki kigo yamaze kwigwa neza, kandi kizigwamo n’umuyobozi kuva mu Kagari .
Asubiza ibibazo by’abibazaga abazemererwa gufashwa kwiga, Murase yagize ati”Masters izigwamo n’abantu bose, n’ushatse wese.”
Nubwo RALGA igaragaza ko amasomo agiye gutangira, Murase yavuze ko babanje kugira ikibazo cy’aho gukorera.
RALGA iteganya ko LGI izajya ikorera i Masoro i Kigali. Ariko amasomo ya Masters, azatangirwa muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryayo riri iKigali i Mburabuturo.
Nk’uko ariko abanyamuryango ba RALGA babishaka, mu gihe kizaza LGI izagenda igira amashami hirya no hino mu gihugu, ku buryo bitavuna abayobozi bashaka kwiga.
Murase asobanura ko hateganywa gukorana na RIAM ifite ibikorwaremezo hirya no hino mu Ntara, hakaba hanatangirwa amasomo y’igihe gito.
Murase akomeza asobanura ko hanateganyijwe uburyo umwarimu azajya afatwa amajwi, amasomo akajyanwa kuri Flash disk. Byongeye amasomo y’umwarimu azajya anshyirwa ku rubuga rwa interineti, umuyobozi yige yifashishije ikoranabuhanga.
Umuyobozi mushya wa RALGA, Uwimana Innocent, yabwiye Izuba Rurashe ko mu byo agiye kwitaho cyane muri manda ye, ahanze amaso ku guhugura abakozi no kongera ubumenyi kw’abayobozi b’inzego z’ibanze muri LGI.
Uretse gufasha abayobozi kongera ubumenyi butuma yuzuza inshingano zijyanye n’ibyo abaturage bamugiriye icyizere bakamutora, RALGA itekereza no kuba urangije manda yagira ubumenyi buzamugirira akamaro atari no mubuyobozi.
Hagaragazwa ko byaba bibaje nk’Umuyobozi w’Akarere arangiza manda, ugasanga nta bundi bumenyi afite bwo gukora ahandi.
Kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza, unyuze muri LGI yavuze ko umuntu azajya yishyura miliyoni ebyiri.
Hagati aho ariko, mu bibazo abanyamuryango ba RALGA batanze mu nama rusange yabo, bifuje ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bafashwa kwishyura ayo mafaranga. arateganywa ko mu cyiciro cya “Masters” LGI izatangirana n’abayobozi 50, bazaba bari mu matsinda abiri. Amasomo akazajya atangwa mu mpera z’icyumweru na nijoro.
LGI si kaminuza, impamyabumenyi z’abasoje amasomo muri iki kigo, zizajya zitangwa na Kaminuza y’u Rwanda.
Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali ryasabye abayobozi mu turere kuzorohereza abakozi bazaba bari gukurikirana amasomo ya LGI. Ba Guverineri bakurikiye uburyo abakozi b’inzego zibanze bagiye kwihugura