Muri iyi minsi mu Mujyi wa Kigali haravugwa amazu (salon) yogosha insya ndetse n’incakwaha, gusa abenshi ntibemeranywa n’abajya kuhakoresha isuku kuko ngo binyuranije n’umuco nyarwanda.
Uretse mu Mujyi wa Kigali, no mu Rwanda hose hari hamenyerewe salon zogosha imisatsi ndetse zigaca inzara z’abakiriya, bamwe bemeza ko batari bazi ko salon zisukura ku myanya y’ibanga ziriho.
Izi salon ntizivugwaho rumwe muri iki gihe kuko abenshi baba bibaza uburyo imyanya y’ibanga yananiye bamwe kuyikorera (…)
Muri iyi minsi mu Mujyi wa Kigali haravugwa amazu (salon) yogosha insya ndetse n’incakwaha, gusa abenshi ntibemeranywa n’abajya kuhakoresha isuku kuko ngo binyuranije n’umuco nyarwanda.
Uretse mu Mujyi wa Kigali, no mu Rwanda hose hari hamenyerewe salon zogosha imisatsi ndetse zigaca inzara z’abakiriya, bamwe bemeza ko batari bazi ko salon zisukura ku myanya y’ibanga ziriho.
Izi salon ntizivugwaho rumwe muri iki gihe kuko abenshi baba bibaza uburyo imyanya y’ibanga yananiye bamwe kuyikorera isuku bakagera aho bafata icyemezo cyo kujya ahandi.
Mu gihe bamwe batangazwa na serivisi zitangwa n’izi salon abandi batangiye kuziyoboka. Gusa biravugwa ko izi salon zatangiye guteza amakimbirane muri bamwe.
Ikindi kidasanzwe kivugwa kuri izi salon ni uko ngo zihenda. Manzi Antoine, umwe mu basore bagana izi salon yagize ati “Ni nziza rwose uretse ko ikibazo ari uko zihenda gusa bitewe n’uko incakwaha zogosherwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 6 ikindi ni uko bitera isoni”.
Kevin Gisa utuye ku Kinyinya mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Njye nigeze kubipfa n’umukunzi nyuma yo kumenya ko nagiyeyo, Nkibimubwira yambajije byinshi birimo uko babinkoreye, hari bande? …”.
Yakomeje asobanura ko iyi misatsi idasanzwe na yo yogoshwa mu buryo budasanzwe kuko hari ibintu basiga aho iri ubundi bagapfukaho ibintu bimeze nk’udutambaro. Iyo babikuyeho bimadukana na bwa bwoya hagasigara umubiri umeze neza”.
Hari abandi batandukanye babwiye Kasuku ko bazi neza ko izi salon zihari ariko badashobora kuzigana kuko ibice bibamo iriya misatsi bifatwa nk’ubwiru bwa nyirabyo kandi kubigaragariza uwo ari we wese bihabanye n’umuco nyarwanda.
Umutoni Diane utuye ku Kimisagara avuga ko we mu buzima bwe adashobora kwemera ko hari n’umuntu wabimukorera.
Yagize ati “ Ariko koko ni gute najya muri salon kwiyogoshesha incakwaha cyangwa ibindi ko ibyo ari ibintu umuntu yikorera? Maze ku bwanjye wenda ni uko ndi umukobwa numva n’umugabo wanjye ntakwemera ko abinkorera”.
Kogosha incakwaha cyangwa imisatsi yo ku myanya y’ibanga muri izi salon nshya zadutse bikorwa kenshi na kenshi umuntu yambuye imyenda aryamye.
Uwitwa Nzamwita yagize ati “Baryamisha umuntu bakamusiga mu kwaha ibintu bimeze nk’ubuki bifite kole cyangwa ahandi bashaka kumwogosha maze bagashyiraho ibintu biba bimeze k’igipapuro; iyo bagikuyeho kivanaho n’ubwoya”.
Bikunda kuvugwa ko iyi serivise yo kogosha ku myanya y’ibanga itangwa muri hoteli nyinshi zo mu Mujyi wa Kigali