Imiryango y’abarokotse ni yo yakoze urugendo rwo kwibuka ndetse n’indi mihango yarukurikiye
Habimana Bonavanture wari Perezida w’ishyaka rya MRND wafatwaga nk’umuntu wa kabiri nyuma ya Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda mbere ya 1994, yavukaga I Nzove kuri ubu ni mu karere ka Nyarugenge. Abaturage bo muri aka gace ngo yari yarabacengejemo kwanga abatutsi no kubarimbura aho no kugeza ubu ngo abenshi muri aba baturage iyo ngengabitekerezo itarabavamo bituma batitabira ibikorwa byo kwibuka.
Iby’iyi ngengabitekerezo yo kwanga abatutsi yasize ibibwe na Habimana Bonavanture, byagarutsweho n’abarokotse Jenoside bo mu kagari ka Nzove mu murenge wa Kanyinya, mu karere ka Nyarugenge ubwo kuri iki cyumweru tariki 5 Kamena 2016 bibukaga ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi, aho icyo gikorwa kititabiriwe n’abandi baturage, ahubwo kigaharirwa abarokotse gusa.
Muri uyu muhango urugendo rwo kwibuka rwitabiriwe n’imiryango y’ababuze ababo gusa ndetse n’aho baruhukiye hagombaga kubera imihango yo kwibuka hakaba haraje abaturage bake, ibintu byababaje iyi miryango ndetse inemeza ko iyi myitwarire y’abanya Nzove itabatunguye kuko ari ingengabitekerezo ikibarimo babibwemo kuva kera.
Umuhoza Marie Claire umwe mu barokotse, aganira na Makuruki.rw yagize ati: Kuva kera hano bayobotse amatwara y’ ishyaka rya MRND kubera Habimana Bonaventure(Muvoma) wahavukaga, gucengerwa na yo bivuga ingengabitekerezo ya Jenoside bari bayifite yari yarabacengeyemo, kugira ngo rero uzajye kubigisha izabavemo ni ikintu gikomeye cyane.
Ibi Claire avuga abihurizaho na Nyinawabaja Valerie na we warokokeye aha I Nzove , aho yagize ati:Abaturage ba hano nta bwo bajya bagira ubushake bwo kwifatanya na twe mu gihe tuba twateguye igikorwa cyo kwibuka, usanga bo bibereye mu mirimo yabo ukabona bo nta kibareba, biterwa n’imyumvire yabo ya kera basizwemo na Habimana.
Perezida w’abarokotse Jenoside bo mu kagari ka Nzove, Nzabandora Vianney, na we yemeza ko abaturage bagifite ingengabitekerezo babibwemo na Habimana Bonavanture, uyu muyobozi we yemeza ko na bamwe mu bayobozi bagiye babayobora wasangaga babifitemo uruhare cyane ko bagiye barwanya igikorwa cyo kwibuka.
Yagize ati: Ubu se amaso nta guha, aka kagari gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 13 na 500 ariko ngeranyije haje abatagera kuri 300, nta cyorezo cy’uburwayi kiri muri aka kagari, ni imyumvire yabo bafite kuva kera ni ko duhora.
Dukuzumuremyi Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya avuga ko we ari mu shya muri uyu murenge ariko na we ngo yababajwe n’imyitwarire y’abaturage bo mu kagari ka Nzove avuga ko bagiye gufatira ingamba iki kibazo.
Yagize ati: Ikigiye gukorwa ni ukwegera abaturage tukabaganiriza bakumva ko gahunda zo kwibuka abazize Jenoside ari igikorwa cya buri mu nyarwanda, ibi tuzabikora twifashishije abayobozi bo ku nzego z’ibanze, imidugudu n’utugari.
Uyu muyobozi ariko ntiyemeza cyangwa ngo ahakane ko imyumvire iri mu baturage ari ibyo basizwemo na Habimana Bonavanture nk’uko abarokotse babivuga, gusa akavuga ko ari ibintu byazasuzumwa neza hakarebwa ko nta handi iyo myumvire iva kuko hari ubwo wasanga hari undi muntu ubashyiramo imyumvire mibi wasimbuye Habimana.
Gusa n’ubwo uyu muyobozi avuga ko azahindura imyumvire y’abaturage yifashishije abayobozi bo ku midugudu n’utugari, Perezida w’abarokotse Jenoside mu kagari ka Nzove we ashimangira ko kuva mu 1997 abarokotse batangira igikorwa cyo kwibuka ababo abayobozi b’inzego z’ibanze ngo bagiye barwanya iki gikorwa ndetse ntibagihe n’agaciro, byatumye n’abaturage batakitabira.
Nzabandora yagize at: Aka kagari kagiye kagira abayobozi, simvuga imiyoborere, abayobozi badaha agaciro iki gikorwa cyacu, ndetse cyagiye kinarwanywa , hari ukuntu bagiye bakirwanya bakavuga ngo nta kuntu umurenge wakwibuka ngo n’imiryango yibuke. Abayobozi twahoranye kuva ku midugudu kugera kuri njyanama y’umurenge wasangaga bakomokaga inaha ndetse ari abo mu miryango y’abakoze Jenoside ugasanga iyo twageraga mu gihe cyo kwibuka baduhunga bafite inzikekwe ngo turaza kubavuga.
Ariko abarokotse bo mu kagari ka Nzove bafite icyizere ko byose bishobora guhinduka kuko ubu bahawe abayobozi bashya.
Mu kagari ka Nzove no mu Bigogwe ku Gisenyi, niho ha mbere mu Rwanda hageragerejwe Jenoside kuko kwica abatutsi no kubasenyera muri Nzove byatangiye mu 1992 nk’uko byemezwa n’abaharokokeye.
Mbere ya Jenoside, mu kagari ka Nzove habarurirwaga imiryango y’abatutsi yageraga kuri 300 ariko nyuma ya Jenoside barabaruye basanga imiryango igera kuri 50 yarazimye.
Abatutsi benshi bishwe bakaba bararohwaga mu mugezi wa Nyabarongo dore ko aka kagari kari mu nkengero z’uyu mugezi.
Dr Hon Depite Rutijanwa Medard ashyira indabo muri Nyabarongo mu rwego rwo kwibuka abo mu muryango we
Abayobozi b’ingabo na Polisi mu murenge wa Kanyinya bunamira abatutsi baroshywe muri Nyabarongo
Makuruki.rw