Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Abamugariye mu ruganda Imana Steel ruherutse gufungwa baracyashaririwe n’ubuzima

Abakozi bakomerekeye mu ruganda Imana Steel ruherutse gufungwa by’agateganyo baratabaza nyuma yo kumara igihe basiragira baka ubufasha bari bemerewe n’uru ruganda ngo bubafashe kwivuza nk’abakomerekeye mu kazi ariko ntibabashe kububona.
Aba bakozi bavuga ko uru ruganda rwari rwabemereye ko ruzakomeza kubavuza nyuma y’ uko ruhagaritswe by’ agateganyo nyuma yo gusanga rwakoraga hari ibyo rutaratunganya.
Aba bakozi kandi bavuga ko bari baremerewe n’ uruganda gukomeza kubaha umushahara wabo kugira ngo ubafashe mu buzima bwabo bwa buri munsi. Gusa ngo kuri ubu ibyo byombi ntabyo bagihabwa ahubwo ngo iyo bagiye kubisaba uruganda rukomeza kubarerega.

Hakizimana Fils wahiye ikirenge ubwo yakoraga muri uru ruganda, aganira na Makuruki.rwyavuze ko ubu abayeho nabi cyane kuko ibyo uruganda rwamufashagamo byose nk’ umuntu wakomerekeye mu kazi rwabihagaritse rukaba rutarongeye kubimuha.
Yagize ati: “Maze ibyumweru bitatu bansiragiza ari amafaranga yo kwivuza banyemereye nta yo yampa, ari n’ umushahara bari bemeye ko bazakomeza kumpa ngo umfashe mu buzima bwa buri munsi nta yo bampa”.
Hakizimana uvuga ko kuri ubu nta cyo agishoboye kwikorera, avuga ko uruganda rwamutereranye rukanga kwerura ngo rumuhakanire ku mugaragaro ko rutazongera kumufasha.
Yagize ati : “bahora bambwira ngo ningende nzagaruke ejo, n’ ejo bikaba uko ibyumweru bitatu birashize. Ni kwa kudutega iminsi, mbona ari ukumpakanira bateruye.”
Bizimana Eric na we wamugariye muri uru ruganda Imana Steel ubwo ferabeto yaka umuriro yamunyuraga mu kirenge tariki ya 16 Mutarama 2016, avuga ko uruganda rwakomeje kumwitaho no kumuvuza kugeza ruhagaritswe ariko akavuga ko kuva rwahagarikwa abona rutakimwitayeho.
Yagize ati: “Ubu nta cyo nkikora ferabeto yanyuze mu kirenge, bampaga amafaranga yo kwivuza, bakampa n’ umushara wanjye w’ ukwezi ariko ubu barayanyimye.”
Tuyambaze Martasard, ushinzwe servisi zirebana n’ amafaranga mu ruganda Imana Steel, aganira na Makuruki.rw yasabye aba bakozi kuba bihanganye kuko ikibazo cyabo bagiye kugikurikirana kikarangira.
Yagize ati: “Uruganda rumaze gufungwa hashyizweho uburyo bwo gukomeza gufasha abafite ibibazo, ntibagire ikibazo amafaranga yabo bazayabona.”
Tuyambaze avuga ko aba bakozi uko ari babiri nta kibazo bari bagiranye n’ uruganda kuko rwabavuzaga, rukanabaha umushara buri kwezi. Avuga ko uwitwa Bizimana we uruganda rumaze kumutangaho ibihumbi 800 rumuvuza, na ho Hakizimana rukaba rumaze kumutangaho ibihumbi 300.
Tuyambaze avuga ko iki kibazo agiye kugikurikira kugira ngo aba bakozi kimwe n’ abandi bafite ikibazo nk’ iki babone ibyo uruganda rwabemereye.
Uruganda Imana Steel rwatangiye gukorera mu Rwanda muri 2013, aho rwakoreshaga abakozi 180.
Uru ruganda rwahagaritswe by’ agateganyo bitewe n’ uko hari ibyo rutari rwujuje birimo ibikoresho birinda impanuka abakozi, kuba bamwe mu bakozi barakoraga nta masezerano y’ akazi, kuba abakozi barakora ahantu hashyushye badafite amazi meza yo kunywa, kutagira ubwiherero n’ ibindi.
Nyuma yo guhagarikwa by’ agateganyo uru ruganda rwirukanye abakozi bagera ku 120.
Ubuyobozi bw’ uru ruganda buvuga ko ibibazo byose rwahuye na byo byatewe n’ uko rutari rufite ubunaribonye bwo gukorera mu Rwanda, bukavuga ko bidatinze ibibazo byose bizaba byakemutse kuburyo hari icyizere cy’ uko uru ruganda ruzongera gufungura imiryango.
Ernest NSANZIMANA
MAKURUKI.RW

Exit mobile version