Ibitaro byitwa Baho International Hospital bikorera i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali bivura indwara zitandukanye ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi,2016 byatumiye abanyamakuru mu gikorwa cyari cyiswe kugaragaza ibirebana n’indwara y’imitsi ndetse bibereka bamwe mu barwayi birimo kuvura.
Abo barwayi bakaba barabwiye itangazamakuru ko bamaze iminsi bavurirwa muri ibi bitaro ndetse ko bamwe batangiye koroherwa.
Ku ikubitiro umuganga witwa Ukurikiyeyezu JMV ari nawe uvura aba barwayi yeretse abanyamakuru umusore witwa Ngabo Alexandre uvuga ko yakoze impanuka ndetse ko atabashaga kwijyana mu bwiherero.
Ukuriyeyezu JMV yereka abanyamakuru abarwayi ndetse anabasobanurira uko abavura
Uyu musore kaba yarasobanuriye abanyamakuru uko yakoze impanuka ndetse n’uburyo yageze muri ibi Bitaro ati’’Nitwa Ngabo Alexandre naje ahangaha mfite ikibazo , nagize impanuka ikintu cyikubita mu mugongo noneho imitsi ntiyaza gukora sinabashaga no kujya kuri Tuwaleti(Ubwiherero)’’
Ngabo yakomeje abwira abanyamakuru ko amaze muri ibi bitaro igihe kingana n’ukwezi ati’’Noneho nza ahangaha baramfasha mpamaze ukwezi ago ngeze ubu ndumva ndimo koroherwa kuko no kuti Tuwaleti ndijyana’’
Ngabo Alexandre asobanurira Abanyamakuru uburyo yakoze impanuka ndetse n’uburyo atangiye gukira
Undi murwayi weretswe abanyamakuru ni Umukobwa witwa Iranzi Mariane utuye i Nyarutarama byagaragaraga ko arembye cyane yavuze ko we yagiye kumva yumva akaboko karacitse aho yahise agana ibi Bitaro bakamuvura ndetse ashimangira ko mu kwezi aza kwivuza inshuro eshatu ariko ubu arimo gukira.
Ati’’ Narimvuye kuvoma ,nkimara gutereka amazi numva birabaye ‘’
Iranzi abwira abanyamakuru uburyo uburwayi bwe buteye n’aho ageze avurwa
Muganga Ukurikiyeyezu JMV ari nawe wasobanuriraga abanyamakuru ibijyanye n’ubuvuzi bw’imitsi akaba yaratangaje ko ibi bitaro bihamagarira abanyarwanda bose kubigana aho kubanza kujya kwifuza mu bavuzi ba gakondo ugasanga bamwe bibaviramo kudakira kandi wenda iyo baza kwivuza mbere bari gukira ku buryo bworoshye.
Igikorwa cyo kwerekwa abarwayi ndetse no gusobanurirwa uburyo indarwa z’imitsi ivurwa kirangiye bamwe mu banyamakuru bakaba baratashye bazi ko abo beretswe ari abarwayi bavurirwa muri ibi bitaro nk’uko byari byagiye bishimingirwa n’ubuhamya bari batanze ubwabo.
Uburyo abanyamakuru bamenye ko babeshywe:
Iki gikorwa cyo kubeshya abanyamakuru cyamenyekanye nyuma gato y’iki kiganiro aho abari biswe abarwayi bumvise ko abanyamakuru batashye bahita basohoka bigira mu mirimo yabo.
Ibi byatumye bamwe mu banyamakuru basubira kuri ibi bitaro ku mugoroba wo ku wa Gatatu abari barabaye palalize basanzwe bari mu mirimo isanzwe ndetse bashimangira ko ari abakozi b’ibitaro bavuga ko ari uburyo bwari bwapanzwe mu ibanga kugira ngo bamamaze ubuvuzi bwabo.
Umwe mu bakozi wavuze ko yitwa Nshimiyimana wari wagizwe umurwayi nyuma ku mugoroba umunyamakuru akamusanga ari mu mirimo ye nk’uko bisanzwe yavuze ko ari gahunda yari yateguwe ndetse anashimangira ko bari bahawe imyitozo y’uburyo bari bwitware imbere y’abanyamakuru.
Nshimiyimana ubwo yari yagizwe umurwayi asobanurira abanyamakuru uburyo imitsi yamurembeje kugeza ubwo aje mu Bitaro
Nshimiyimana yerekwa Abanyamakuru nk’umurwayi mu ijwi nk’iry’indembe yavuze ko yafashwe n’uburwayi bw’imitsi bwizanye aho yababaraga ndetse agasusumira nyuma akaza kwivuriza kuri ibi bitaro aho amaze igihe cy’ukwezi ndetse yemeza ko ubu atangiye koroherwa.
Nshimiyimana nyuma y’uko umunyamakuru kuri uwo mugoroba amusanze ari mu mirimo ye isanzwe nk’umukozi w ‘Ibitaro akaba yaravuze ko bari bateguwe ndetse banabwirwa uko bagomba kwitwara imbere y’abanyamakuru.
Ati’’Ubwo nyine bagiteguyemo twari turembeye hano mu bitaro ubwo nyine ni nko mu buryo bwo kwamamaza njye niko nabivuga ,batubwiye uko tugomba kwitwara kugira ngo gahunda zose mwateguye zize kugenda neza’’
Abajijwe amabwiriza yari yahawe yagize ati’’Njye nari nabaye umurwayi usanzwe ariko ndi umukozi wa hano usanzwe’’
Uyu mukozi abajijwe niba yari yahawe amabwiriza y’uko agomba kuvuga nk’indembe ndetse no kumenya uburyo yitwara mu kagare yagize ati’’ Byose nagerageje nyine kubikora uko bari babimbwiye byose nabikoze neza’’
Uyu mukozi ashimangira ko uku kuza mu tugare nk’indembe ari ibintu bari batojwe.
Nshimiyimana ku mugoroba umunyamakuru amusanze mu mirimo ye nyuma yo gukina ikinamico ari indembe
Nyuma y’uko bigaragaye ko habayeho guhimba abarwayi ,Ikinyamakuru Umuryango cyavuganye ,ubuyobozi bw’ibi bitaro aho bwavuze ko butabeshye abanyamakuru ahubwo habayemo ikosa ryo kutabasobanurira neza kuko ngo iki gikorwa cyari kigamije kwerekana uburyo indwara z’imitsi zivurwa gusa ntibuhakana ko aba bakoreshejwe nk’abarwayi ari abakozi babo.
Umuryango.rw