Hashize imyaka itanu Guverinoma y’u Rwanda itangije umushinga wo gutera ibiti birimo Jatropha ibyara Mazutu, mu rwego rwo kugabanya iyo rukura hanze.
Icyakora, iyi ntego ntiyagezweho bitewe n’uko ubutaka bungana na hegitari ibihumbi 225 bwagombaga guterwaho Jatropha butabashije kuboneka, no kuba imbuto ziva muri iki giti byaragaragaye ko zidafite ubwiza bwo kubyara mazutu.
Hamwe mu hatewe ibi biti hangana na hegitari zirenga 1000 mu mirenge ya Rwinkwavu, Kabale na Mwiri yose yo mu Karere ka Kayonza. Abaturage bo muri iyi miringe by’umwihariko uwa Rwinkwavu bagera kuri 600, bavuga ko bambuwe amafaranga bakoreye mu mirimo yo gutera ibyo biti.
Uwitwa Mukamurenzi Claudine avuga ko umushinga wahagaze none bakaba bamaze umwaka batarahembwa, aho buri umwe yambuwe amafaranga atari munsi y’ibihumbi 50.
Yagize ati “Twakoreraga umushinga wa Nkongori wo gutera ibiti byitwa gitorofa (Jatropha) hariya ku gasozi ka Nkondo, bavugaga ko bizabyara Mazutu birangira biteze kubera izuba rihora inaha, none baratwambuye.”
Abaturage bakomeza bavuga ko kubambura byabafatanyije n’izuba bikabateza inzara n’ubukene bukabije, butuma no kubona mituweli byarananiranye.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwinkwavu buvuga ko nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda igaragaje ko ibiti batera bitajyanye n’ikirere cy’aho hantu, umushinga wahise uhagarara amafaranga umuterankunga yari afite aba ayahagaritse bityo abaturage ntibishyurwa.
Umunyamabanga w’uwo murenge, Claude Bizimana, yavuze ko kugeza ubu barimo gukora ibiganiro n’uwari uhagarariye umushinga, John Nkongori, kugirango amafaranga naboneka abo baturage bazabashe kwishyurwa.
Yagize ati “Nubwo nta gihe natanga cyo kubishyura, turakurikirana nyiri umushinga, tuvugana buri munsi kugirango amafaranga naboneka basishyure abaturage.”
Bizimana avuga ko amafaranga abaturage batishyuwe ari ay’ukwezi kwa cyenda n’ukwa cumi kandi bifite ingaruka nyinshi kuko ako kazi hari uburyo bwo guhashya inzara ituruka ku mapfa yokamye ako gace.
Byari biteganyijwe ko iyo ibiti miliyoni 204.8 ziterwa kuri hegitari 128, u Rwanda rwashoboraga kubona mazutu isimbura iyo rutumiza hanze rukazigama ayo madevize.

Umunyamabanga w’Umurenge wa Rwinkwavu, Claude Bizimana
Abaturage bavuga ko bambuwe amafaranga bakoreye
Igihe.com