Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Abafungiye Jenoside kandi barayirokotse bijejwe kurenganurwa

Muri gereza ya Muhanga ngo naho harimo umuntu ufungiye Jenoside kandi yarayirokotse
Minisiteri y’Ubutabera iravuga ko yatangiye gukurikirana ikibazo cy’abantu barokotse Jenoside ariko bakaba bafungiye mu magereza atandukanye bashinjwa ibyaha bya Jenoside.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside CNLG, iherutse gutangaza ko ihangayikishijwe n’ikibazo cy’abarokotse Jenoside ariko bakaba bafungiye ibyaha bya Jenoside ndetse isaba ko bakwiye guhabwa ubutabera.
CNLG yavugaga ko uburyo abo bantu bafunzwemo butubahirije ubutabera kuko imanza zabo zaciwe mu kagambane.
Mu kiganiro Makuruki.rw yagiranye n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Isabelle Kalihangabo, yatangaje ko batangiye gukurikirana icyo kibazo ndetse bari mu nzira zo kugikemura akaba yatanze urugero rw’ufungiye muri gereza ya Muhanga akaba yari yarakatiwe imyaka 19 n’inkiko gacaca.
Yagize ati“Twatangiye kubikurikirana ubu hari ikiri gukurikiranwa cy’umuntu ufungiye muri gereza ya Muhanga.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, akomeza avuga ko nta bindi bibazo by’abarokotse Jenoside bakaba banayifungiye bari bazi ariko ngo bibaye bahari nta kabuza bafashwa bakarenganurwa.
Yagize ati “Nta bandi tuzi ariko babaye bahari nta cyatubuza kubarenganura.”
CNLG yagaragaje ko abo bantu bafungiye ibyaha bya Jenoside nyamara barayirokotse, ngo bakunze guhura n’ibibazo by’ihungabana baterwa no kuba bafunganywe n’ababahemukiye kandi bafungiye icyaha kimwe.
Makuruki.rw

Exit mobile version