Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Abadogiteri barindwi b’Ibitaro bya Nemba bamaze kwigendera kubera kudahembwa

Abakozi b’ibitaro bya Nemba biri mu Karere ka Gakenke, baratangaza ko kudahembwa bikomeje kubagiraho ingaruka ku buryo hari abahisemo gusezera bajya gushaka akazi ahandi.
Abasezeye ku kazi ku mpamvu bivugwa ko zifitanye isano n’icyo kibazo, harimo abaganga (abadogiteri) barindwi n’abaforomo bane, bikaba kandi bigaragazwa ko abo bakozi batangiye kugenda ‘urusorongo’ kuva aho icyo ikibazo cyatangiriye.
Uko ikibazo giteye, nk’uko bisobanurwa n’abakozi bakora muri serivisi zitandukanye mu bitaro bya Nemba, ngo kuva mu kwezi kwa kabiri kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Kane bari batarahembwa.
Cyakora, ngo umushahara w’ukwezi kwa Werurwe wabagezeho mu cyumweru kirangiye.

Bari ‘mu bibazo’

Bamwe mu bakozi b’ibitaro bya Nemba baganiriye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe ariko bagasaba ko amazina ya bo atakwandikwa muri iyi nkuru, ‘kubw’umutekano’ wabo, bahuriza ku kugaragaza urusobe rw’ibibazo bakururiwe no kudahembwa.
Abo bakozi biganjemo abaganga n’abandi bafite imirimo itandukanye bakora mu bitaro bya Nemba, ibibazo bagaragaza ko barimo birimo kuba bamwe inyungu ku nguzanyo basabye muri banki zikomeje kwikuba, kuba abenshi benda gusohorwa mu nzu batuyemo no kuba abana babo baratangiye kwirukanwa mu mashuri kubera ko batabishyuriye amafaranga.
Umwe muri abo bakozi agira ati “Nti turi abahinzi ngo turahinga, icyo dukora ni ukuvura, ibi bitaro ni wo murima duhingamo, n’ubwo baherutse kuduhemba ukwezi kumwe hagasigara ukundi ndakumenyesha ko bamwe nta na make twafashe. Banki zariyishyuye barangije badutera penalty (ibihano) yo kutishyurira ku gihe nk’uko twabisezeranye, nka njye ubwo banki yahise iyakuraho; bashyizeho umushahara w’ukwezi kumwe noneho banki ihita yiyishyurira icyarimwe amezi abiri inongeraho no kumpa ibihano.”
Undi muganga we agira ati “Kubera kudahembwa imyenda yabaye myinshi; ubu umuntu ari kujya kwikopesha umuceri kuri butike bakakubwira ngo ‘banza uzane n’ay’ukwezi gushize’, n’ubwo baduhembye ukwezi kumwe birasa nk’aho ntacyo byamaze kuko twari tumaze abiri tudahembwa.”
Akomeza agira ati “Tekereza nawe kumara amezi abiri nta faranga kandi ukora! Depenses zabaye nyinshi; umuntu aba atega, agakodesha, akishyurira abana amashuri (…) ubu abana bo batangiye kwirukanwa basabwa minerval!”

Umuzi w’ikibazo

Amakuru Ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha Dr. Habimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’ibitaro bya Nemba, agaragaza ko ikibazo kiri mu bitaro abereye umuyobozi, gishamikiye ku igabunuka ry’abaterankunga mu by’ubuzima mu gihe ngo ibyo bitaro bifite ubushobozi buke bwo kwibeshaho.
Uyu muyobozi agaragaza ko ko inkunga Ibitaro bya Nemba byagenerwaga na Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE), yavagamo agahimbazamuskyi k’abakozi ingana na miliyoni 25, yagabanijwe guhera mu mwaka wa 2015 maze igirwa miliyoni 7.
Dr. Habimana avuga kandi ko kuba abakozi batishyurwa bikomeje guterwa no kuba amafaranga yo kubishyura adahari, aha uyu muyobozi agaraza ko ibitaro bya Nemba amafaranga bisanzwe biyahabwa na Leta n’imishinga yayo iterwa inkunga n’ikigega cya ‘Global Fund’ ariko ngo yose ntaraboneka.
Ati “Tugira amafaranga ava henshi, ava muri Leta ari nayo menshi ntaraboneka.” Nanone, “ari aya Global Fund ntaraza, ari ayo tugenerwa na guverinoma na yo ntaraza (…) twe ayo twinjiza (ashingiye kuri mituweli) ntiyaduhaza.”
Dr. Habimana akomeza avuga ko ubusanzwe imishahara y’abakozi ibitaro biyihabwa buri gihembwe gusa ngo iyo muri iki gihembwe ibitaro bya Nemba ntibirayibona.


Cyakora umuyobozi w’ibitaro bya Nemba, avuga ko icyo kibazo kiri gushakirwa umuti ku bufatanye bw’inzego zose kireba ku buryo ngo ‘muri iki cyumweru’ kizaba cyakemutse, abakozi bagahabwa umushahara wa bo w’Ukwezi kwa Kane.
Agira ati “Na njye sinsinzira kuko iyo umukozi yakoze aba agomba guhembwa.” Yungamo ati, “Muri iki cyumweru ibibazo by’imishahara y’ukwezi kwa kane biraba byakemutse.”

Dr. Habimana (wambaye itaburiya yera), atanga icyizere ko imishara y’ukwezi kwa kane irabone ‘muri iki cyumweru'(Ifoto/Umurengezi R)

Exit mobile version