Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze ko abandi batambaye udupfukamunwa bakubitwa! Batitaye kuri Coronavirus, Karekezi n’abakinnyi bitabiriye ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Sarpong (Amafoto)

Batitaye kuri Coronavirus, Karekezi n’abakinnyi bitabiriye ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Sarpong (Amafoto)

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier n’abahoze bakinana na Michael Sarpong muri Rayon Sports, bari mu bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukunzi w’uyu mukinnyi, ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2020.

Ibi birori byabereye i Nyamirambo ahazwi nka Fazenda, byitabiriwe n’abarimo inshuti za hafi z’uyu mukinnyi n’umukunzi we uzwi nka Djazila, gusa nta wari wambaye agapfukamunwa ndetse nta guhana intera kwarimo nka zimwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ni mu gihe Guverinoma ikomeje gusaba abanyarwanda kutirara na gato, ahubwo bakongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, aho basabwa “kugabanya ingendo zitari ngombwa harimo no kugabanya gusurana mu miryango igihe bidakenewe.”

Karekekezi yagaragaye agirana ibiganiro na Sarpong, aho bivugwa ko yaje kumushyigikira mu gihe ari kumureshya ngo azerekeze mu ikipe y’urucaca.

Uyu mutoza yaherekejwe n’abakinnyi be bashya, umunyezamu Kimenyi Yves na myugariro Irambona Eric, bombi bakinanye na Michael Sarpong muri Rayon Sports.

Kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé wigeze kwifuzwa na Kiyovu Sports muri iyi mpeshyi, na we yari yagiye gushyigikira inshuti ye hamwe na Habimana Hussein bakinana mu mutima w’ubwugarizi.

Ubwo Sarpong yirukanwaga muri Rayon Sports muri Mata, bivugwa ko Rugwiro na Habimana ari bo bakinnyi bonyine bamuhamagaye kuri telefoni bamwihanganisha.

Mugisha Gilbert wa Rayon Sports, byitezwe ko azerekeza muri APR FC, na we yagaragaye muri ibi birori Michael Sarpong yahayemo umukunzi we impano y’igishushanyo yamukoreshereje, kigaragaza isura y’uyu mukobwa.

Agaruka ku bategura ibirori bihuza abantu benshi muri iyi minsi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bitazashoboka ko Polisi imenya ababiteguye bose, ariko abantu bagomba kumva ko bafite inshingano zo kwirinda.

Ati “Ikintu gikomeye cyane tubona ni uko rwose hari abantu batubahiriza aya mabwiriza kandi nta kintu kigoye cyatuma batayubahiriza. Bizagorana cyane ko Polisi yamenya ngo uyu arateganya gukora Bridal Shower tariki ya 26 ngo dushyireho polisi. Muri gahunda ufite ugomba gushyiramo kwirinda, uve mu rugo wambaye agapfukamunwa, wirinde kwegerana no gusuhuzanya kandi wibuke gukaraba.”

Mu minsi ishize, Michael Sarpong yavuze ko ari mu rukundo n’Umunyarwandakazi ku buryo bashobora kuzashyingiranwa.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 ukomoka muri Ghana, nta kipe afite nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports kubera imyitwarire mibi.

Nyuma yo kubwirwa na Simba SC yo itazamugura, Yanga SC yo muri Tanzania, AS Kigali na Kiyovu Sports ni andi makipe akomeje kumugaragariza ko amukeneye.

 

Umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier (wa kabiri uturutse iburyo) yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umukunzi wa Michael Sarpong

 

Irambona Eric, Rugwiro, Mugisha Gilbert, Kimenyi, Habimana Hussein na Commodore Olokwei bagiye kwifatanya na Sarpong mu birori

 

Kimenyi Yves yifotozanya na Michael Sarpong n’umukunzi we Djazila

 

Isabukuru y’amavuko y’umukunzi wa Michael Sarpong yabereye ahazwi nka Fazenda

 

 

 

 

 

Michael Sarpong yagaragaye yishimanye n’umukunzi we muri ibi birori

 

 

Michael Sarpong atamika umukunzi we ku isabukuru y’amavuko

 

 

Michael Sarpong yahaye impano umukunzi we ku isabukuru ye y’amavuko

 

Kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé, afata ifoto hamwe na Karekezi Olivier utoza Kiyovu Sports

 

Habimana Hussein Eto’o (ibumoso) na Kimenyi Yves (iburyo) bifotozanya na Sarpong n’umukunzi we Djazila

 

Abakinnyi batandukanye bashyigikiye Michael Sarpong n’umukunzi we mu birori byabaye ku Cyumweru

 

Source: Igihe.com

Exit mobile version