Umutoza mushya wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier n’abahoze bakinana na Michael Sarpong muri Rayon Sports, bari mu bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukunzi w’uyu mukinnyi, ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2020.
Ibi birori byabereye i Nyamirambo ahazwi nka Fazenda, byitabiriwe n’abarimo inshuti za hafi z’uyu mukinnyi n’umukunzi we uzwi nka Djazila, gusa nta wari wambaye agapfukamunwa ndetse nta guhana intera kwarimo nka zimwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Ni mu gihe Guverinoma ikomeje gusaba abanyarwanda kutirara na gato, ahubwo bakongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, aho basabwa “kugabanya ingendo zitari ngombwa harimo no kugabanya gusurana mu miryango igihe bidakenewe.”
Karekekezi yagaragaye agirana ibiganiro na Sarpong, aho bivugwa ko yaje kumushyigikira mu gihe ari kumureshya ngo azerekeze mu ikipe y’urucaca.
Uyu mutoza yaherekejwe n’abakinnyi be bashya, umunyezamu Kimenyi Yves na myugariro Irambona Eric, bombi bakinanye na Michael Sarpong muri Rayon Sports.
Kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé wigeze kwifuzwa na Kiyovu Sports muri iyi mpeshyi, na we yari yagiye gushyigikira inshuti ye hamwe na Habimana Hussein bakinana mu mutima w’ubwugarizi.
Ubwo Sarpong yirukanwaga muri Rayon Sports muri Mata, bivugwa ko Rugwiro na Habimana ari bo bakinnyi bonyine bamuhamagaye kuri telefoni bamwihanganisha.
Mugisha Gilbert wa Rayon Sports, byitezwe ko azerekeza muri APR FC, na we yagaragaye muri ibi birori Michael Sarpong yahayemo umukunzi we impano y’igishushanyo yamukoreshereje, kigaragaza isura y’uyu mukobwa.
Agaruka ku bategura ibirori bihuza abantu benshi muri iyi minsi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bitazashoboka ko Polisi imenya ababiteguye bose, ariko abantu bagomba kumva ko bafite inshingano zo kwirinda.
Ati “Ikintu gikomeye cyane tubona ni uko rwose hari abantu batubahiriza aya mabwiriza kandi nta kintu kigoye cyatuma batayubahiriza. Bizagorana cyane ko Polisi yamenya ngo uyu arateganya gukora Bridal Shower tariki ya 26 ngo dushyireho polisi. Muri gahunda ufite ugomba gushyiramo kwirinda, uve mu rugo wambaye agapfukamunwa, wirinde kwegerana no gusuhuzanya kandi wibuke gukaraba.”
Mu minsi ishize, Michael Sarpong yavuze ko ari mu rukundo n’Umunyarwandakazi ku buryo bashobora kuzashyingiranwa.
Uyu mukinnyi w’imyaka 24 ukomoka muri Ghana, nta kipe afite nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports kubera imyitwarire mibi.
Nyuma yo kubwirwa na Simba SC yo itazamugura, Yanga SC yo muri Tanzania, AS Kigali na Kiyovu Sports ni andi makipe akomeje kumugaragariza ko amukeneye.
Source: Igihe.com