Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Igihe Babatesheje! MINALOC ntishaka inama za mu gitondo mu gihe cy’ihinga, abaturage babishimye

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuri uyu wa Mbere yasohoye itangazo risaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze kudakoresha inama z’abaturage mu masaha ya mbere ya saa sita kuko bituma batabona umwanya wo guhinga kandi ari igihe cyabyo.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Anastase Shyaka rivuga ko byagaragaye ko mu midugudu hategurwa inama nyinshi zaba iza Leta n’iz’abigenga zigatumirwamo abaturage kandi mu masaha ya mu gitondo.

Izi nama ngo zituma abaturage batitabira imirimo yabo ya mu gitondo harimo n’ihinga bityo bikabadindiza.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye ubuyobozi bw’ibanze kujya bukoresha inama nyuma ya saa sita kugira ngo amasaha ya mbere ya saa sita aharirwe ibikorwa biteza imbere abaturage.

Umuturage witwa Niyibizi wo mu murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe yashimye ikemezo cya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko rishyize mu gaciro.

Ku rundi ruhande ariko yatangajwe n’uko aho atuye bazindutse babasaba kwitabira ‘umunsi mukuru w’umugore wo mu cyaro.’

Ati “Ibyo Minisiteri ivuga se ugira ngo hari utabyishimira? Ahubwo ntangajwe n’uko abayobozi bacu batabimenye bakaba bazindutse badusaba kwitabira iby’umunsi w’umugore wo mu cyaro!”

Avuga ko bidakwiye ko abaturage bazindukira mu nama kuko bibicira umubyizi.

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera avuga ko ikemezo cya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bacyakiriye neza kandi guhera kuri uyu wa Gatatu kiri butangire gushyirwa mu bikorwa.

Ati “ Tugomba kugishyira mu bikorwa nta kundi. Gusa hari igihe biba ngombwa ko utumiza inama mu gitondo bitewe n’icyo ushaka kumenyesha abaturage kidasanzwe…”

Avuga ko inama idasanzwe ya mu gitondo iba igomba kurangira vuba kugira ngo abayitabiriye bajye mu yindi mirimo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera Marthe Uwamugira avuga ko rwose Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ‘ibashimiye ahabaryaga’.

Ati “ Rwose barakoze kuko natwe twabonaga bibangamira abaturage. Burya mu gitondo abantu baba bagomba kwitabira umurimo  bawurangiza nyuma ya saa sita mukaba mwaganira kandi bakumva neza gahunda za Leta.”

Abaturage bahabwe umwanya wo kwita ku mirimo ibateza imbere

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Exit mobile version