Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze aka karengane! Inzu ye yatejwe cyamunara, yahamijwe icyaha na Gacaca ‘kandi Jenoside iba ntiyari mu gihugu’

Amakuru avuga ko Sinayobye Emmanuel yavuye mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko imyanzuro y’urubanza bivugwa ko rwabereye mu Murenge wa Rambura igaragaza ko yahamwe n’ibyaha bya Jenoside.

Bamwe mu bashyizwe muri iyi myanzuro nk’inyangamugayo za Gacaca bavuga ko uru rubanza bataruzi, kandi ko n’imikono yabo atari bo bayishyizeho; bakavuga ko ibi byakozwe n’abantu ku nyungu zabo bwite.

Sebigaragara Etienne ni umwe mu bagaragara mu basinye ku myanzuro y’urubanza, yagize ati “Njye natangiye Gacaca ndanazisoza, uyu Sinayobye nta we nzi. Mu ma dosiye twatanze uru rubanza ntarurimo.”

Avuga ko uru rubanza yarumenyeye kuri Police bamuhamagaye abazwa umukono bigaragara ko uri ku mazina ye.

Mukanyubahiro Beatrice wari Perezida w’Urukiko Gacaca, avuga ko aya makuru bayamenyeye mu irangizarubanza.

Ati “Urubanza rwa Gacaca ruboneka mu bitabo, dosiye ndetse n’ikusanyamakuru; muri ibyo byose uru rubanza ntarurimo. Badutumizaho muri RIB niho twumvise ko Gatambiye ari kuburana imitungo na Sinayobye.”

Dusabeyezu Seraphin wemeza ko uru rubanza rwabayeho, akavuga ko atibuka amafaranga yasabwaga kugira ngo uregwa yishyure indishyi, avuga ko abaruhakana bashobora kuba barabyibagiwe.

Ati “Ugiye muri CNLG (Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside) dosiye ye wayisangayo kuko twabipakiye mu modoka. Ntabwo nibuka amafaranga yishyuzwaga kuko hashize igihe.”

Ku kuba amakuru avuga ko Sinayobye yavuye mu gihugu mbere ya Jenoside, Dusabeyezu avuga ko icyo bakoraga ari ihamagaza kandi ko barikoze ubugira kabiri ntiyitabe bagaca urubanza adahari.

Uhagarariye Sinayobye mu mategeko, Me. Habiyakare Emmanuel avuga ko nyuma yo kugezwaho iki kirego, abatangabuhamya batandukanye bamubwiye ko Sinayobye yavuye mu gihugu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko mu bantu batanu bivugwa ko basinye ku myanzuro y’Urukiko Gacaca, Dusabeyezu Seraphin ari we wenyine usigaye abyemeza.

Yagize ati “Nubwo iki kibazo cyageze mu Bugenzacyaha, umutungo wo wamaze kugurishwa.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza avuga ko iki kirego cyabagezeho tariki 03 Kamena uyu mwaka, ari nabwo babiri bakekwaho gukora inyandiko mpimbano bafashwe.

Yagize ati “Abo twafashe ni Gatambiye Gaspard na Dusabeyezu Seraphin; bari kuri RIB ya Muhoza.”

Umuvugizi wa RIB akomeza avuga ko iperereza ku byaha baregwa rigikomeje, kandi ko ibizavamo bizashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Uru rubanza bivugwa ko ari baringa, rwaciwe ku wa 15 Ukwakira 2009, aho Gatambiye Gaspard ukurikiranweho icyaha kimwe na Dukuzeyezu Seraphin, yagombaga kwishyurwa na Sinayobye Emmanuel miliyoni 50Frw.

Ni mu gihe imyanzuro yo gufatira umutungo utimukanwa yafashwe mu mwaka wa 2009. Uyu mutungo utimukanwa, ni inzu iri mu kagali ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, ikaba yaratejwe cyamunara ku wa 27 Gicurasi 2020.

Gatambiye Gaspard bivugwa ko ari we wahimbye iriya nyandiko yishyuza Sinayobye miliyoni 50Frw

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW/Musanze

Exit mobile version