Ku munsi wa karindwi w’icyumweru twashoje tariki ya 07 Mata 2019, abantu 24 batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kuramukira mu bikorwa byo kwiyubakira inzu kandi byari bizwi neza ko ari umunsi wo gutangira icyunamo cyo kunamira no kuzirikana abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ibi byabaye ku cyumweru mu masayine za mu gitondo mu mudugudu wa Ganza, akagali ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge. Ingabire Fanny umunyamabanga mukuru w’agateganyo w’umurenge wa Nyarugenge niwe wabihamirije itangazamakuru ku murongo wa telefone. Uyu munyabanga w’umurenge yavuze ko aba bafashwe bari mu bikorwa byo gusana inzu mu masaha ya mu gitondo ahagana 10:00′
Mu magambo ye Ingabire Fanny yagize ati: “nibyo koko abantu 24 bafashwe n’inzego z’umutekano bari gusana inzu, mu gihe cy’amasaha y’umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ubu twabashyikirije police turaza gukora raporo tuyishyikirize inzego zibishinzwe”. Ibi bikorwa by’ubwubatsi aba bafatiwemo byari biri kubera mu murenge n’ubundi wari wabereyemo ibikorwa byo kwibuka abazize jenoside ku rwego rw’akarere ka Nyarugenge.
Twabibutsa ko mu gihe iperereza ryagaragaza ko ibikorwa barimo haraho bihuriye no gupfobya jenoside, bahanwa hifashishijwe ingingo ya 135 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, aho ivuga ko umuntu wese ufatiwe mu byaha by’ingengabitekerezo, gupfobya jenoside ndetse n’ibindi byaha bifitanye isano nabyo ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5-9, ndetse agatanga n’ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugeza kuri miliyoni.