Site icon Rugali – Amakuru

Ibaza Nawe: Ese kubera iki Alfred Nkubili atanga ingwate urukiko rukayanga?

Ejo nibwo ibinyamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga zabyutse zibika umunyamali Alfred Nkubiri ariko byaje gukosorwa bavuga ko arembye cyane atigeze yitaba Imana. Ubu ngo yaba arwariye muri CHUK nyuma yo kwanga ko ajya kuvurirwa mu bitaro bya Roi Faycal kandi ngo ubu abamubonye asigaye yarabaye igikara mu gihe ubundi yari umuntu w’inzobe. Ese twaba ari utuzi twa Munyuza. Reka tubitege amaso.

Hagati aho urukiko rwategetse ko Alfred Nkubiri akomeza gufungwa nyuma yo gutanga ingwate ya miliyari 9 z’amanyarwanda aya akaba ari amafaranga akubye hafi inshuro 4 amafaranga leta ya Kagame ivuga ko yayihombeje ariyo miliyari 2 gusa. Ibi rero bikomeje gutuma abantu bibaza impamvu Alfred Nkubiri atanga ingwate itubutse leta ya Kagame ikayanga.

Exit mobile version