Site icon Rugali – Amakuru

Ibarwa ku bavandimwe Frank na Tom – Ntabwo arimwe muri kuburanishwa ahubwo n'ubutabera bwu Rwanda

Bavandimwe nkunda,
Mu gihe ingirwa butabera bwu Rwanda bwitegura kubakatira, iyo mbabonye muhagaze mwemye mugaragaza ubutwali n’ubugabo mwanga ibyaha by’ibinyoma babashinja, binyibutsa umugabo witwa The Marquis de Sade. Mw’ibarwa yandikiye umugore we aho yarafungiye muri gereza mu Bufaransa taliki ya 20 Gashyantare 1781, Sade yanditse amagambo akomeye agira ati:
“Iyi migozi y’ibyuma mureba, nibyo koko, niyo mwayikoresha munkurura mu mva yanjye, ntacyo byampinduraho kuko muzagaruka musange nkiri wa wundi. Nagize ibyago byo kwakira muri njye roho ivuye mw’ijuru idatuma nihanganira akarengane akariko kose kandi ibi bikaba bidasubirwaho. Ntabwoba na buke mfite bwo kuba narakaza umuntu uwariwe wese…nta muntu numwe ufite uburenganzira bwo kongera cyangwa kugabanya imyaka y’igihano. Byongeye kandi, aba bagenzi banjye mureba hano bamboshye, sibo bafite ububasha n’ubushobozi bwo kundenganura: ibi byashoborwa n’UMWAMI wenyine.”
Ibi nibyo biri kubababaho, bavandimwe. Abo bagenzi banyu bababoshye, aribo ababashinja, abacamanza, abitwa ngo n’abatangabuhamya, nabo n’inzirakarengane nkamwe kandi sibo bari kubacira imanza. Nkuko byagenze mu rubanza rwa Sade, UMWAMI niwe urimo kubacira urubanza.
Hari ikintu kimwe gikomeye hagati y’urubanza rwanyu babashinjamo ibinyoma muri Werurwe 2016 n’urubanza rwa Sade muri Gashyantare 1781. Itandukanyirizo  no mu gihe cya Sade nuko muri iki gihe cyacu isi yabaye ntoya kandi inkuru aho ibaye hose ihita isakara mu gihe k’isegonda aho kuba ibyumweru n’amezi. Bityo, imanza zanyu zikurikiranwe n’isi yose. Ntabwo ari abanyarwanda bari kumwe namwe gusa muri iyi myaka 2 mu maze mufunze binyuranije n’amategeko batababuranisha. Muri iyi ngirwa rubanza isekeje, abantu benshi bari hanze y’igihugu cyu Rwanda bakurikiye urubanza rwanyu ariko batangajwe nibyo babonye nibyo bumvise.
Bavandimwe ntacyo mutakoze haba mu gihugu cyangwa hanze y’igihugu, mu kwitangira igihugu cyanyu ndetse n’imibereho y’abantu muri rusange.

Frank, nka Generali wakoze imirimo myinshi mu nzego nyinshi mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu. Nkumwe mu bakuru ba gisirikari, wabaye umwe mu bakozi bakuru muri minisiteri y’ingabo wari ushinzwe ibaruramari; uri umurezi; kandi uri n’umunyabwenge. Mu gihe wari mu Bwongereza uhagarariye u Rwanda mu rwego rwa gisirikari, wabaye umu generali wo mu rwego rudasanzwe. Mu gihe kitari icy’akazi, washoboye kwandika igitabo kiza cyaguhesheje impamyabushobozi y’ikirenga PhD. Bamwe muri bagenzi bawe b’abanyabwenge, inshuti, ndetse n’abamwe mu bayobozi ba leta yu Bwongereza bari kumwe nawe kandi bakurikiranye urubanza rwawe ndeste batangazwa nibyo bumvise cyane cyane k’ubutabera bwu Rwanda burenganya aho kurenganura.

Tom, ntabwo ndabona undi muntu ukorana umurava ku kurusha. Mu gihe utabaga urimo ukora, washoboye kwiga urangiza ubonye impamyabushobozi mw’ikoranabuhanga muri univerisiti ya Oxford mu Bwongereza, ntawe bitatangaza. Urimo wiga nari kumwe nawe ngutera ingabo mu bitugu buri munsi. Nyuma yaho wakomeje amashuri yawe ya gisirikari muri Amerika. Muri iki gihe cyose wakoreye igihugu cyawe by’umwihariko. Nyuma yaho waje kuba uwungirije komanda w’abasirikari ba LONI ba bungabunga umutekano muri Sudani y’Amagepfo. Bamwe mu banyarwanda n’abagenzi bawe mwiganye muri univerisiti ya gisirikare muri Amerika ndetse n’abagenzi bawe mwakoranye muri LONI bose barimo barakurikirana urubanza rwawe. Bari kumwe nawe kandi biteguye kugutera ingabo mu bitugu bibaye ngombwa. Nabo kandi babona ko atari Tom urimo kuburana, ahubwo babona ari ubutabera bwu Rwanda burimo bwishyira ku karubanda.

Kuri bashiki, barumuna n’abakuru banjye ndetse n’abandi bavandimwe ba Frank na Tom, nashakaga kugira icyo mbabwira. Nubwo turi mu bihe bidukomereye, ntitwagobye kwigirira ikigongwe ngo twibagirwe ibidutegereje. Tugomba kwibaza ibi bibazo bikurikira: 1) N’abantu bangahe mu Rwanda bafunze bazira ibinyoma? 2) N’abantu bangahe bamaze gupfa mu Rwanda no hanze bazize impamvu zidafututse? 3) N’abasirikare bangahe bo ku rwego rwa Generali bamaze gufungwa bazira akamama? 4) N’imiryango ingahe ifite abavandimwe bafunzwe imyaka myinshi bataburana?

Ntabwo ari twebwe gusa, igihugu cyose kirafunzwe.

Mu kurangiza, nagirango wowe Frank na Tom, mbabwire ko turi kumwe namwe kugeza kw’iherezo. Abizera imana muri twebwe barimo barasengera mwebwe n’abandi bose bafunze, ariko basaba uwiteka kuyobora abayobye barimo babarenganya. Bamwe muri twe baharanira ko ibintu byahinduka mu gihugu mu mahoro, twababonyemo ikimenyetso cyo kwanga ikibi kuko mwanze gusaba imbabazi z’ibyaha mutigeze mukora, bikaba bimaze kumenyerwa nk’ibisanzwe mu Rwanda. Bamwe mu banyamateka muri twe, nubwo hari byinshi tubona bihinduka mu Rwanda ariko ni nako ibintu byinshi bikomeje kudahinduka, kwikubira ubutegetsi n’umuntu umwe no kurenganya inzirakarengane bikomeje kuranga igihugu cyacu.

Turabakunda Frank na Tom.

David Himbara

Source: https://medium.com/@dhimbara/letter-to-brothers-frank-and-tom-you-are-not-on-trial-the-rwandan-judiciary-is-856e71399ad#.3crvwhrdt

Exit mobile version