Site icon Rugali – Amakuru

IBARUWA YANDIKIWE IVAN CYOMORO KAGAME

Cyomoro Yvan Kagame

Kuwa 13 Ugushyingo 2020

Impamvu : Gusaba ko abanyarwanda bava mugihirahiro.

Bwana Ivan Cyomoro Kagame,

Nkwandikiye iyi baruwa nk’umusore mugenzi wawe, uRwanda rwanone ndetse n’ejo , ariko cyane nk’Umunyarwanda musangiye igihugu. Impamvu nyamukuru itumye nkwandikira; ni ubufasha nkukeneyeho ndetse nzinezako bukenewe n’abanyarwanda benshi n’ubwo badashobora kubivuga kumugaragaro.

Ubwo bufasha rero ntabundi, ni uko wakoresha ububasha ufite kumubyeyi wawe President Paul Kagame bityo ukamusaba gukura abanyarwanda murujijo niba agihumeka.

Ibi ntubifate nkogutebya cg gukinisha ubuzima bw’umubyeyi wawe ndetse n’icyubahiro afite nk’umukuru wigihugu, ahubwo ubirebere mu isura yokuba umubyeyi wawe yararenze kuba uwanyu gusa, akaba ari uw’igihugu cyose , uko yaba agaragara kose nibikorwa yaba akora byose byaba ibyiza cg ibibi.

Subiza amaso inyuma mumateka y’igihugu cyacu urebe inzirakarengane z’abaturage rubanda rusanzwe bagiye babura ubuzima bwabo uko ubuyobozi bwahindukaga mugihugu cyacu. Byumwihariko ibuka 1994 ubwo President Habyarima yicwaga ibyago igihugu cyagize nyuma yurupfu rwe; imiryango yacu yarahatikiriye kugera no kubatazi ibiba bibera muri politike. Nkaba rwose nkwinginga ngo ukore ibishoboka byose tutazongera guhura n’akaga nkako kandi kugezubu hari icyakorwa bigakumirwa.

Muvandimwe, amezi arenze 6 umubyeyi wawe akaba na President w’u Rwanda bivugwako yaba atakiriho, zirikana ko ayamakuru azwi n’abanyarwanda benshi baba abari mu Rwanda ndetse nohanze y’u Rwanda.

Ndakumenyeshako benshi bahangayitse bibaza ikizakurikira kuko badashyira amakenga za videos n’amafoto bikunze gushyirwa hanze n’ibiro bya papa wawe ndetse n’itangazamakuru ryo mugihugu cyacu nawe uzi neza ko ritigenga.

Bityo rero niba umubyeyi wawe akiriho mudusabire akore igikorwa gikuraho urujijo, niba atajya mubaturage kubera impamvu zitandukanye wenda harimo nicyorezo cya COVID 19 cg izindi mpamvu ze bwite, ashobora gukorera uruzinduko mumahanga cyane mubihugu by’iburayi cg USA aho benshi mubanyarwanda babona amakuru adashidikanywaho yuruzinduko rwe . Abaye atakiriho nabwo cg afite ikindi kibazo nk’uburwayi bwamumugaje ndakwihanganishije, ndetse ndagusaba kugira ubutwari nk’umwana mukuru mumuryango ugasabako abanyarwanda babimenyeshwa,kuneza y’igihugu cyacu niba koko ukifuriza ejo heza.

Narondogoye ariko byari ngombwa,kuko iki ni ikibazo gikomeye n’ubwo benshi batakivuga kubera ubwoba uzi ubutegetsi bw’umubyeyi wawe bwashyize mubanyarwanda.

Mboneyeho gusaba uwobyakundira wese ko yakora ibishoboka byose kugirango iyi baruwa ikugereho,kuko ntabundi buryo mfite bwokuyikugezaho.

Gira amahoro

Kabeja Luther

Exit mobile version