Site icon Rugali – Amakuru

Ibaruwa Joriji Baneti yandikiye umuyobozi wa Polisi, ku by’abazunguzayi n’abanyagataro

Nyakubahwa afande muyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, mbere ya byose mbanje kubashimira mbikuye ku mutima ku bw’ubwitange, umuhati n’umurava bya Polisi yacu dukunda, ari nabyo bituma umutekano wacu nk’abanyarwanda ubungwabungwa neza, n’aho uhungabanye ntimutangwe no gutabara.
Gusa nta byera ngo de ! Joriji buriya mba nitemberera mu murwa mukuru wa Kigali ndeba, hari akantu kamwe ntakunze kandi kanshenguye umutima, bituma nsaba ikinyamakuru ukwezi.com ngo bazamfashe bantambukirize ubutumwa mbandikire mbabaze nanatange igitekerezo cyanjye.
Ese afande, mwamenye ko ubu abazunguzayi n’abanyagataro basigaye barize amayeri yo kujya biyandikisha mu marushanwa ya marato ? Ubu kandi basigaye buri gitondo bakora imyitozo ngororamubiri yo kwiruka, bitegura amasiganwa ya buri munsi akunda kubahuza n’abapolisi, n’ubwo nabonye aya masiganwa aba ari injyanamuntu.
Gusa aya masiganwa ajya antera muzunga, nkumva nasubira iwacu ikantarange. Sinshyigikiye ubucuruzi bw’akajagari, sinishimira ko umujyi wa Kigali warangwa n’umwanda cyangwa akavuyo, ariko kandi nabonye bigayitse cyane kubona bamwe mu bapolisi bahetse imbunda, birukankana abagore bahetse abana n’agataro ku mutwe. Bariya babyeyi, akenshi baba bahetse ibibondo bishobora kuzavamo abapolisi b’ejo hazaza, hari n’ababa bashakisha ubuzima batwite, iyo mbonye birukankanwa n’umupolisi uhetse imbunda mbona birushijeho kuntera intimba, rwose mbona ntabishima.
Afande rwose ntimunyumve nabi, ariko hakwiye gushakishwa indi nzira yo guhashya ubwo bucuruzi bw’akajagari, abanyagataro n’abazunguzayi ntibakwiye kwirukankanwa n’abapolisi, hari n’uwo birukankana akikubita hasi, akaba yanahasiga ubuzima rwose.
Afande, Joriji Baneti bajya bakunda kunyita injiji y’indondogozi, reka uyu munsi ne kuvuga byinshi ahubwo ubutaha nzasubukura mbasobanurire ibindi bindwaza umutima, nimwe mukunda kudushishikariza kujya tubaha amakuru !
Source: Ukwezi.com

Exit mobile version