Umushinga w’itegeko rikumira rikanahana icyaha cy’irondakoko mu Rwanda.
Banyakubahwa badepite n’abasenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Twebwe abanyarwanda bo mu moko atatu atuye u Rwanda (abahutu, abatwa n’abatutsi) twibumbiye mu ishyirahamwe GUBWANEZA asbl, tubandikiye iyi baruwa ifunguye; tubasaba ko mwashyiraho mu maguru mashya itegeko rikumira rikanahana icyaha cy’ivangura n’irondakoko mu gihugu cyacu.
Muri iki gihugu icyo cyaha cyahawe intebe kandi ntigihanirwa, turabasaba kandi ko icyo cyaha cyatandukanwa n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside ntihakagire ababyitiranya kuko bidahuye namba.
Icyaha cy’ivangura n’irondakoko kigaragarira bose ari abatutsi, abahutu n’abatwa. Kandi icyo cyaha cyagiye gihabwa intebe uko ubutegetsi bwagiye busimburana, umutegetsi ugiyeho agatonesha abo mu bwoko bwe.
Turabasaba ko muri iki gihe tugezemo, ibyo byahagarara mu gihugu cyacu.
Twifuza ko munzego zose z’igihugu amako yose yagaragaramo kandi nta bwoko buryamiye ubundi, niyo mpamvu hagomba kugaragazwa umubare nyawo w’abanyarwanda n’ubwoko bwabo bityo imyanya itangwa igakurikiza ijanija ry’ubwoko (haba mu bayobozi b’inzego zose, mu gisirikare na polisi, mu mashuri yisumbuye na kaminuza, mu madini, mu mavuriro, mu mabanki na za minisiteri, mu itangazamakuru ndetse no munteko ishinga amategeko).
Turasaba ko imvugo zose zitesha agaciro ubwoko runaka zakwamaganwa ( nko kubwira abantu ngo n’ibipinga, inyenzi, interahamwe, abasigajwe inyuma n’amateka…) kandi ibyo bigakorwa hagamijwe gusiga icyasha ubwoko Ubu n’ubu.
Turasaba ko kandi abanyabyaha bo mu bwoko bwose bajya babona ubutabera bungana.
Turasaba ko amako yose mu gihugu yahabwa amahirwe angana, ibyiza by’igihugu bigasaranganwa kuri bose.
Turasaba ko abanyazwe ibyabo, abafunzwe n’abahohotewe k’ubundi buryo bigaragara ko bateshejwe agaciro kubera ubwoko bakomokamo, barenganurwa kandi Leta ikabaha indishyi z’ibyo batakaje byose.
Turasaba ko mwakura abanyarwanda mugihirahiro n’urujijo kuko twese tuziranye; abatwa abahutu n’abatutsi. Leta gukomeza kutubwira ko nt’amoko abaho, ibyo ni uburyo bwo guhembera ivangura n’irondakoko ndetse n’itoneshwa ry’ubwoko ubu n’ubu.
Amako si abakoloni bayazanye nk’uko byigishwa ubu, ahubwo abo bakoloni bakoze ubushakashatsi bwihariye kuri buri bwoko, imiterere yabwo. Twabibutsa ko amako dufite hano mu Rwanda no mubihugu duturanye arimo kandi ntabwo ari ikibazo kuribo.
Abanyarwanda benshi twishimira uko twavutse kandi tukaba duhuje imico tunavuga ururimi rumwe.
Abanyarwanda tunyotewe no kubana m’ubwubahane.
Inyabutatu nyarwanda n’ishema n’impano Imana yaduhaye.
Turasanga ijambo “Nd’umunyarwanda” risigaye ryarimitswe risa naho ritesha agaciro amoko yacu.
Twabibutsa ko hano mu Rwanda amako atari ikibazo ahubwo ko ikibazo ari ababwitwaza bagakandamiza abandi.
Banyakubahwa turabashimira cyane ko mwabashije kudushyiriraho amategeko menshi (agenga ubutaka, irya jenoside, iry’uburezi, iry’umuryango…), iri tegeko rikumira rikanahana ivanguramoko, irongamoko n’itoneshamoko ryashyizweho byihutirwa byatuma ubumwe n’ubusabane by’abanyarwanda birushaho kwimakazwa.
Twebwe abanyamuryango ba GUBWANEZA asbl, twemeza tudashidikanya ko iri tegeko nirikorwa neza ntakubogama ngo ubwoko runaka bukurure bwishyira, rizatuma sosiyeti nyarwanda irushaho kwiyubaba igatera imbere; maze ukwishishanya, amacakubiri, amatiku n’inzangano bigacika mu gihugu cyacu.
Mugire amahoro.
Bikorewe i Rusororo,
Kuwa 26 Ukwakira 2018
Bwanakeye Juvens
Umunyamabanga mukuru