Nitwa Emmelyne MUNANAYIRE, nkaba ndi umwe mubacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi 1994 i Ndera ho mu karere ka Gasabo kimwe namwe mwese mwibumbiye mu miryango ya IBUKA, AERG/GAERG, AVEGA, etc. Iyo miryango ikaba yarashinzwe kubw’ inyungu z’abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi.
Ndibutsa ko umuryango wa Rwigara nawo wacitse kw’icumu rya Genocide yakorewe abatutsi none ukaba uri mw’itotezwa n’akarengane karenze urugero. Ndasaba abandi bacitse ku icumu baba bafite umutimanama ngo twese dutinyuke DUTABARE kandi DUTABARIZE uwo muryango. Mwese mwakurikiye urugomo rukomeje gukorerwa uwo muryango kuva wanditse ibaruwa isaba iperereza ku rupfu rw’umubyeyi wabo RWIGARA Assinapol warumaze imyaka myinshi yibasiwe na Leta ya Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME ukunda kutwibutsa ko yahagaritse Genocide yakorewe abatutsi. Ntibyumvikana ukuntu yabahindukirana akabarwanya barengana.
Mbibutse kandi ko niba tudatabaye ngo dutabarize umuryango wa RWIGARA, twese tuzaba duhisemo KUZAZIMA burundu nk’abacitse ku icumu kandi imiryango nka IBUKA, AERG/GAERG, AVEGA, igacecekeshwa burundu kuko nta kamaro na gato izaba ikitumariye, n’ icyunamo twibukamo abacu bishwe muri Genocide yakorewe abatutsi tubireke kuko nta gaciro bifite niba tutarwanira ishyaka abazima ahubwo tugaha agaciro abatazagaruka.
Munyihanganire mbasangize zimwe mu ndangagaciro twigishijwe nk’abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi. Narokotse muri 1994 ndi umwana muto nsigara ndi impfubyi. Abagiraneza batureze dore INDANGAGACIRO batubibyemo kandi ziratwubaka none natwe twubatse ingo zacu, turabyara, turaheka. Dore imwe mu mico myiza batwigishije:
- Kuba intwari, kuba ijisho rya mugenzi wawe mu bihe byose no mu ngorane yahura nazo ;
- Gutabarana, gushyigikirana (solidarité) muri byose ;
- Gushyira imbere ubuvandimwe (fraternité) mbere ya byose tuzirikana ko turi impfubyi, abapfakazi ;
- Kwihesha agaciro, tukagaha na bagenzi bacu ;
- Gukumira icyahungabanya undi wacitse ku icumu rya Genocide, tukamutabara, tukamutabariza igihe cyose.
Muri 2013, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » mu rwego rwo gushimangira zimwe muri izi ndangagaciro twigishijwe nk’abanyarwanda. Zimwe n’izi :
- Gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda no guhora iteka azirikana kuzaraga ababyiruka igihugu cyiza. Ukunda iwabo ahazirikana iteka, akaharinda icyago, akahagwiza ibyiza. Ingobyi iduhetse ni Iy’agaciro, turayishinzwe. Aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye. Byongeye kandi, nta waraga abana be ibyamunaniye. Niyo mpamvu gutunganya Igihugu no kubaka ejo hazaza hazira amacakubiri ari inshingano kuri buri munyarwanda.
- Kuba inyangamugayo irangwa n’ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, gutega amatwi, gutabara no gutabarana. Ibi ni byo bituma ukwizerana gushoboka.
- Kugira umuco wo kuganira no gusesengura mu gukemura ibibazo. « Ndi Umunyarwanda » idusaba guhora dushaka ukuri ariko tukabikorana ubworoherane nta guhutaza, tukemera aho twagize intege nke tukabisabira imbabazi tugamije kujya imbere.
- Guharanira icyateza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda. Ni ngombwa ko buri munyarwanda agira uruhare mu bikorwa bigamije guteza igihugu imbere bikaba umuco ku buryo buri munyarwanda abyibonamo kandi bikaba ishema kubigiramo uruhare.
INDAHIRO y’Umukuru w’igihugu, iya ba Ministiri n’abakozi bakomeye ba Leta yose ikubiyemo amahame ndakuka agira ati : « … ndahiriye u Rwanda ko ntazakoresha UBUBASHA mpawe mu nyungu zanjye bwite… ». Ibi bisobanuye ko nta mutegetsi n’umwe ukwiye guhonyora amategeko arengera abaturage. Umuryango wa RWIGARA ufite uburenganzira mu gihugu nk’abandi baturage, kandi wagombye nawo kurengerwa n’amategeko kuko nayo tuyafite kandi n’Itegeko Nshinga rikubiyemo amahame y’ingenzi yagombye guhesha umuryango wa RWIGARA uburenganzira n’ubwisanzure ukeneye nka bamwe mu bagize umuryango nyarwanda.
Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika, yabonye amajwi 98,7% mu matora yo muri Kanama 2017. Yarahiriye guteza imbere inyungu za buri munyarwanda kandi n’umuryango wa RWIGARA Assinapol ubarirwa mu banyarwanda b’imena. Nibutse ko uwo munyemari yasanze umuryango wa FPR-INKOTANYI mw’ishyamba akawufashisha inkunga zikomeye zibarirwa muri za miriyoni ntashobora kumenya umubare.
Kuki umukobwa we Diane SHIMA Rwigara na nyina umubyara akaba n’umupfakazi wa RWIGARA, Adeline Mukangemanyi bafunzwe barengana tugakomeza guceceka kandi twarigishijwe izi NDANGAGACIRO maze kurondora hano haruguru ?
ESE twaba tugifite UMUTIMANAMA (conscience) wagombye kuturanga nk’abacitse ku icumu ?
Reka mbibutse kandi mbature indirimbo « MUTIMANAMA » ya Masabo Nyangezi itwigisha bikomeye kurangwa no gushyira mu gaciro, « tugaharanira UBUTABERA, URUKUNDO n’AMAHORO ». Tugakoresha « UKURI, kwa kundi kutagoragoza ariko kudatinya urumuri, kudatinya umuriro, ukuri kw’ineza idacagase ». Dore amwe mu magambo ya MASABO wayicuranze akayituraga ngo itwubake nka zimwe muri ziriya NDANGAGACIRO navuze haruguru. Ngayo amwe mu magambo Masabo aduheramo inyigisho nziza kandi zisobanutse :
“Ndashishoje nsanga usheshe akanguhe
Aho uzi ko ukuri burya kuri mu bwinshi
Koresha kwa kundi kutagoragoza ariko
Kudatinya urumuri, kudatinya umuriro
Ukuri kw’ineza idacagase
Korera ahabona, hora ucyeye
Shishoza cyane, kingura inzugi
Mena amadirishya y’imitima
Wikube kane ugire gatanu,
Kugeza ugaragaje icyiza
Gira amizero urangamiye
Ubutabera urukundo n’amahoro
Ubaha rubanda rugufi,
Cyane cyane abo udafite icyo umariye
Niba kandi ushaka ko bagushengerera
Garagaza ubuntu ubafitiye
Kuko nta kindi baguca, mutima wanjye
Mbona witwara nk’igitangaza
Nyamara burya uri umuntu gusa
Niyo nagira bimwe bya Mirenge
Utururi udu-kiosque udushinga udu-taxi
Udutanda n’utundi dutungo dukururana
Utwo ni twiza dutera ishema
Ariko umutungo udataha ku mutima
Ngo uwutamirize urugwiro
Umutungo w’igitugu,
Umutungo utetereza abatifite
Ntuzabarwa : hazabarwa gusa
Ibyiza wakoze jya ubyibuka
Kuki urarurwa n’ikimero cy’ibintu
Ugahinda ukavunda ugahurura ugahuteraj
Zigata inyana! Gira ubwuzu buzira ubwugugu
Horana ishyaka ryo kwanga umugayo
NDASABA mwebwe mwese bavandimwe bacitse ku icumu twibumbiye muri IBUKA, AERG/GAERG, AVEGA, etc aho turi hose ko twahagurukira rimwe tugasaba ko Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika yarekura Diane Shima Rwigara na nyina umubyara Adeline Mukangemanyi Rwigara n’abandi bacitse ku icumu bafunze bazira ibitekerezo byabo nka KIZITO Mihigo, Déogratias MUSHAYIDI n’abandi ntarondoye amazina.
Mumfashe twese hamwe nk’abitsamuye dusabe ko iyo CYAMUNARA igamije gutera itabi kwa RWIGARA ihagarara, abakozi ba Premier Tobacco Company bagasubizwa mu kazi kabo kuko ikibazo cy’IMISORO basabwa na Rwanda Revenue Autority (RRA) kidafite ibisobanuro byumvikana. Twese tuzi ukuntu mu Rwanda uburyo icyo kigo cya Leta cyishyuza imisoro buri kwezi. Ndetse twese tuzi umuhate wa Leta wo kwishyuza amafaranga ya Mutuelle, Umutekano, Isuku, n’indi misoro cyangwa imisanzu. Ntibyumvikana ukuntu uruganda rwa RWIGARA Assinapol rwarinze runyereza IMISORO ya Leta ikabakaba Miriyari esheshatu. Tuzi ko nta mucuruzi n’umwe wamara amezi abiri atishyura imisoro.. Keretse niba RRA yaba yarabigizemo uruhare. Icyo gihe rero ni Leta yaba yarakosheje.
Ndarangiza nsaba abacitse ku icumu dusangiye « gupfa no gukira » guhaguruka tugasaba ko CYAMUNARA iteganijwe kuwa gatatu tariki 28 Werurwe 2018 yahagarikwa burundu. Uruganda rwa RWIGARA rugafungurwa rugakorera igihugu, dore ko rwishyuraga BURI MUNSI imisoro ingana na 10.000.000 Frw. Rugaha akazi abakozi bagera kuri 200.
Ndangize nibutsa « KIRAZIRA » twigishwa na gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » :
- Kirazira gusumbisha inyungu bwite inyungu rusange, bikaba ari nabyo bituma bamwe bashobora gusenya ibyubatswe ku kiguzi gikomeye byasabye Abanyarwanda.
- Kirazira kuba ibikoresho by’imigambi mibi ku Rwanda n’abarwo.
- Kirazira kugira ingengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri, urwango, inzika… no kuyitoza abana tubyara kuko bibabera umutwaro uremereye w’ibyo batagizemo uruhare.
Emmelyne MUNANAYIRE
Tariki ya 26 Werurwe 2018
Address email: sebikoroemmelyne@gmail.com