Site icon Rugali – Amakuru

Ibaruwa ifunguye MTF Inyabutatu yandikiye Diyane Rwigara.

OYA, DIYANE, OYA RWOSE, Paul Kagame umwicanyi ruharwa ntiyahagaritse jenoside.

Ku mukunzi w’Urwanda n’abanyarwanda, Diyane Rwigara,

Ntihazagire umuntu n’umwe ukuyobya ngo umwemerere: mu Rwanda hari amoko abiri rukumbi y’abantu, abantu babi n’abantu beza. Mu bantu babi harimo abagize agatsiko k’ingegera ruvumwa kigaruriye Urwanda, kagamije gukwiza umwiryane mu banyarwanda no kubategeka bunyamaswa. Mu bantu beza, wowe uri mu babarizwa kw’isonga, dore ko wahisemo gushyira ubuzima bwawe mu kangaratete aho kumera nka bamwe bagenda bububa bubitse urutwe iyo babonye inzirakarengane zicwa urw’agashinyaguro.

Wongeye kwereka abanyarwanda n’abanyamahanga ko uri intiwari yo gushimwa no gushimirwa ubwo uherutse kwandikira ibaruwa Pahulo Kagame, ugatabariza abacikacumu bari mu kaga kanze kubavaho. Birazwi ko kubwiza ukuri uriya mwicanyi ruharwa ari nko kwicukurira imva, dore ko n’impyisi imaze igihe itarya imurusha kugira impuhwe.

Mu kumuhangara, ukamwerurira ku mugaragaro uvugira abo yacecekesheje kubera iterabwoba rimuranga, ukamubwira ibyo rubanda ruhwihwisa mu matamatama, ukwiye impundu nyinshi n’amashyi y’urufaya, abanyarwanda bazavuka bazakuvuga nk’uko bavuga Ndabaga; uri muri bake bazatangaho urugero bereka abana babo intwari zabimburiye izindi. Ukwiye ishimwe ry’abambuwe imitungo yabo bagasigara amara masa, ukwiye urukundo rw’abambuwe ubumuntu bagafatwa bunyamaswa. Uri urumuri rw’abicaye bigunze mu mwijima bazi ko Imana yabibagiwe. Uri amizero y’urubyiruko rwihebye rumeze nk’intama ziragiwe n’ikirura kitazibonera izuba. Wikoreye umusaraba w’amarira n’imiborogo by’abanyarwanda bari mu majanja ya Serupfu urya ntahage, we ugereranya jenoside no kujaja amagi ngo umuleti uboneke, awurye kandi awucuruze.

Turemeranywa nawe kuri byose bikubiye mu nyandiko yawe uretse gusa, mu kinyabupfura cyawe, aho ushimira Pahulo Kagame ko yahagaritse jenoside. Twebwe, abagize MTF Inyabutatu, ntitwemera ko Pahulo Kagame yahagaritse jenoside ahubwo twerekana ku buryo bugaragarira buri wese ko yayigizemo uruhare rugaragara.

Tutagutindiye, niba ushaka gusobanikirwa uruhare rukomeye yagize muri jenoside, fata igihe cyose ukeneye usesengure ibikubiye mu nyandiko yacu yasohotse kw’itariki ya 1-7-2014; tuyohereje nk’umugereka.

Ishimwe ni iry’Imana yakuduhaye, ihabwe icyubahiro ubu n’iteka ryose, yohereze abamalayika bayo bo kukurinda, ariko cyane cyane izaguhe iherezo ryiza, yandike amazina yawe yose mu gitabo cy’ubugingo, ikwambike ikamba ry’urukundo rwitanga rutizigama. Agasogongero: soma umurongo wa 10 wa zaburi ya 97, urusheho kugira ubutwari nk’ubwa Dahudi imbere ya Goliyati, ugire imbaraga nk’intarekazi baririmba mu rwa Gasabo. Abana b’Imana ni abanga kurya umwanda wa Satani.

Yozefu Mutarambirwa

Umukuru wa MTF Inyabutatu
March for Transparency & Fraternity (MTF)
Email address: contactmtfinyabutatu@gmail.com
MTF Inyabutatu (@inyabutatu) Twitter

Exit mobile version