021-Gasana-Anastase-copie-
N° MP/03/06.05/A/2
Mbandikiye mbamenyesha ko nabonye ibaruwa yanyu N° 1805/09.02/MDC yo kuwa 27/11/2002 imenyesha ko nahamagariwe indi milimo. Iyo baruwa ntabwo ivuga iyo milimo iyo ariyo.
Kuva nagera ino taliki ya 25/04/2001, nihatiye guhagararira igihugu cyacu uko bikwiye, mpangana n’ibibazo by’intambara ya Congo-DRC muli UN, ibibazo by’imitungo ya Congo-DRC, ibibazo bya ICTR, n’ibindi. Nta declaration cyangwa resolution habe n’imwe yigeze ifatwa against Rwanda mpari kandi naranamaze umwaka wose nkora njyenyine.
Nubwo nihatiye gukemura ibibazo nasanze i New York nkagerageza kwigizayo ibyo abadakunda Leta y’u Rwanda bayifurizaga nk’ibya economic embargo nk’iyo bafatiye Liberia cyangwa embargo on arms supply, nta support habe n’imwe nabonye from our headquaters.
Ahubwo, aho kumfasha akazi gakomeye kandi karuhije nka kariya, sabotages za Minisiteri zabaye zose:
•kumbuza uburyo no kudatuma mbasha gutunganya secretariat yanjye, ibyo byose bigamije kunyicira akazi. Mutekereze namwe umuyobozi kumara umwaka n’amezi atandatu Minisiteri akorera imushyiramo ibihato byose bishoboka kugirango atabasha gutunganya secretariat ye, no kwivanga gukabije mu mirimo ya buri munsi ireba Ambasaderi muri Ambassade ashinzwe kuyobora;
•abantu bamwe bo muri Minisiteri gukorana rwihishwa na Secretariat yanjye banciye inyuma bakayiha andi mabwiriza yo kwangiza akazi ntabizi kugera igihe nabimenyeye bitinze;
•kohereza nkana (ku bushake) amafaranga make cyane yo gukoresha muri Ambassade ku buryo bw’agahimano kugirango akazi kangirike bityo byitirirwe Ambasaderi ko akazi kamunaniye kandi Minisiteri akorera ari yo imunaniza (urugero: kohereza amadolari ibihumbi mirongo ine n’icyenda ($49,000) yo gukoresha muri Embassy i New York amezi atatu kandi bizwi neza uburyo umugi wa New York uhenda);
•kumara umwaka wose nkora njyenyine ahantu nk’aha i New York hagoye cyane kandi hari ibibazo by’igihugu biremereye cyane (intambara ya Congo, imitungo ya Congo, ICTR, n’ibindi);
•kunyandikira ngo nanze ibirangantego bishya by’igihugu kandi ndi mu babitekereje mbere kuva muwa 1997 igihe nari Perezida wa Komisiyo yo kuvugurura ishyaka rya MDR. Ngo sinakoresheje impapuro ziriho entête (letters head) kandi nta mafaranga Minisiteri yohereje yo kuzikoresha muli Printing house (imprimerie);
•kunyandikira ngo sinkohereze amabaruwa ntumye abantu (valise diplomatique) kandi nta mafaranga Minisiteri yohereje yo kohereza izo valises diplomatiques mu buryo bw’indege (Ethiopian, SN Bruxelles, etc…); icyo Minisiteri yari igamije mu by’ukuri kikaba ari paralysie totale ya Ambassade kugirango noneho ihindukire inyandikire ko nta production ya Ambassade ya New York, nta kazi gakorwa. Noneho nakwirwanaho kugirango valise diplomatique/diplomatic bag ibagereho bikababera ikibazo;
•kunyandikira ngo ntera stamp (cachet) nyicuritse ngo nishyiriyeho iyanjye kandi ari Minisiteri yohereje stamp/cachet ipfuye ivuga ngo O.N.U. bivuga Office des Nations Unies kandi atari byo. Buri wese azi ko O.N.U. bivuga Organisation des Nations Unies;
•kwima umwana wanjye Serge Gasana (20years old) scholarship yo kwiga Kaminuza mu mahanga kandi nkorera igihugu cyantumye hanze mu mahanga nka Ambasaderi;
•kunyoherereza nkana (ku bushake) salary ituzuye buri mezi atatu bayivanaho amafaranga ku buryo budasobanutse bagamije kunca intege no kunaniza nkuko nabibandikiye mw’ibaruwa yanjye yo kuwa 29/11/2002;
•kumaza winter (hiver) 2001-2002 yose mu nzu itagira heater (chauffage) kubera lack of maintenance iterwa na foctionnal fees ziza zidahagije ntizizire n’igihe mu bintu by’agahimano no kumunga (to undermine) Ambassade nyobora;
•gukwiza inkuru z’impimbano zigamije kunsebya ngo natwitse inzu (residence) ya Ambassade kandi harahiye ntahari ndi mu Rwanda hokejwe na electrical heater imwe yaturitse. Uko gukoresha electrical heaters bigaterwa n’’ko inzu idafite heater ikora uko bikwiye kubera lack of maintenance twavuze;
•kwanga kohereza amafaranga yo kujya gutanga credentials mu bihugu nari ndimo Ambasaderi (Cuba, Jamaïca, Chili, Colombia, Venezuela) kandi letters of accreditation nzifite hano i New York kugeza ubu;
•gutuma ku bakozi nkoresha hano (local staff) binyujijwe kuri umwe mu badiplomate akababwira ko impamvu bamara amaezi n’amezi badahembwa na Ambassade ntihabwe amafaranga ahagije yo gukoresha ari ukubera jyewe, ko abo muri Minisiteri (Minisitiri na S.G.) baba banpima nkuko nanjye nabahimaga nkiri Minisitiri, ko rero abakozi (local staff) n’abadiplomates ba New York batagomba gukomeza kubabara kubera umuntu umwe gusa ariwe jye. Nyamara birazwi neza ko nkiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga naharaniye mu bihe byari bigoye kurusha iby’ubu, ko Ambassades zose zihabwa uburyo buhagije bwo gukora (reba ibaruwa nandikiye Minisitiri w’Imali taliki ya 23/11/1996 ifite N° 717/03.00.1/CAB; nyometse (annexe) kuri iyi kugirango murebe urwo rwitwazo rwakoreshejwe mu gukora sabotages z’akazi kanjye i New York);
•kubeshya ngo nahaye akazi local staff waba waravuye mu Rwanda ahunze kandi bigaragarira buli wese mu mpapuro afite ko yaje aje kwiga ino muri America abifitiye uruhusa rwanditse rwa Minisiteri. Aha Minisiteri icyo yari igamije kikaba ari ukugirango Secretariat yanjye itagira efficiency bityo akazi kanjye kangirike;
•n’izindi sabotages ntiriwe ndondora ziri kuri record kandi mfitiye ibimenyetso (facts).
Ariko, n’ubwo habaye izo sabotages zose nakoze uko nshoboye kose kugirango igihugu gihagararirwe neza, inyungu za Leta y’u Rwanda n’iz’abanyarwanda bose zirengerwe uko bikwiye. Nta n’ubwo ibyo bibazo byose nabyihereranye. Nabigejeje kuei Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Nyakubahwa Bumaya André wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nyakubahwa Minisitiri w’Imari Dr Donald Kaberuka, Nyakubahwa Dr Charles Murigande war Secrétaire Général wa FPR icyo gihe, na Lt Col Patrick Karegeya, D G wa External.
Nyakubahwa minisitiri, kubera kuriya kumbonerana kwa buri gihe, abafashe umugambi wo kumbuza gukora mpisemo kubaha rugali bityo bagire amahoro. Narigoye cyane nkora akazi, ibyo nkoze byose bikangizwa n’abakagombye kubimfashamo mbabona, mbibona. Sinifuza ejo kuzitirirwa ko akazi runaka kananiye kandi mu by’ukuri ari system nkorera inaniza, imunga (to undermine) ibyo nkora. Bityo nkaba mbisabiye ko mumpa mise en disponibilité pour raisons d’études byabashobokera mukaba mwakumvikana na Minisitiri wacu w’Uburezi mukampa scholarship y’amezi makumyabiri n’ane kugirango nkore iby’amasomo nkenye nshaka gutangira. Numva nzagaruka muri administration yacu igihe intrigues, amashyari na ethnicity bizaba byagabanutse bitagifite uburemere mbona bifite ubu, igihe competences na performances aribyo bizaba bifite uburemere kurusha biria bindi byose.
Kuva natangira gufatanya urugamba rwa politiki na FPR muri 1992, nihatiye iteka gushyira imbere ubufatanye, ubwuzuzanye n’ubwubahane hagati yanjye na bagenzi banjye, baba aba FPR cyangwa se n’abandi. Nta double standards nigeze ngira. Iyo spirit ya partnership niyo ngikomeza, nubwo hari benshi bayirwanya ku mpande zombi. Ibyo ariko ntibyatuma umuntu ayitakaza kandi ari yo Rwanda rw’ejo. Ibyanjye byumvikane bityo.
Mbaye mbashimiye Nyakubahwa Minisitiri igisubizo cyiza muzagenera iyi baruwa mbandikiye mumpa scholarship mbasabye, kandi mbifurije amahoro n’umwaka mushya muhire wa 2003.
Dr Gasana Anastase
Ambassador Permanent
Representative of Rwanda to the
United Nations
(Sé)
Bimenyeshejwe
•Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
•Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe.
•Nyakubahwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
•Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi
Kigali