Yanditswe n’UKWEZI
Hagati ya RURA, Polisi na RFTC ni inde uzahanagura amarira y’ab’i Runda na Gihara?
Umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, ni umwe mu mirenge imaze gutera imbere ndetse irimo inyubako n’iterambere riruta irya twinshi mu duce twa Kigali. Ibikorwa remezo na serivisi zitandukanye zigenerwa abaturage, bigenda byegerezwa abatuye muri uyu murenge cyane cyane ahitwa ku Ruyenzi ndetse n’i Gihara. Abaturage b’aha i Gihara ariko bo bafite intimba n’agahinda bavuga ko baterwa no kwimwa uburenganzira bwo koroherezwa mu ngendo nk’uko byahoze ndetse ibi bikaba byaranashyize ubuzima bwabo mu kaga, bamwe bakavuga ko byakozwe ku bw’inyungu za Koperative ya RFTC hatitawe ku nyungu rusange z’abaturage.
Tariki 29 Werurwe 2018, nibwo Lt Col Patrick Nyirishema, Umuyobozi mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), yashyize umukono ku itangazo ryerekana ibiciro by’ingendo mu mujyi wa Kigali no mu duce tw’inkengero zawo ndetse n’ingendo zo mu ntara muri rusange.
Abaturage b’i Gihara muri Runda bavuga ko mbere yaho bari basanzwe bahabwa imodoka zibavana muri Nyabugogo zikabageza i Gihara bikaza gukurwaho mu buryo batazi, ariko itangazo rya RURA rikaba ryarabaremye agatima bakumva ko bagiye kongera guhabwa imodoka bikoroshya ingendo zabo bikanagira uruhare mu iterambere rusange ryabo. Aha byagaragaraga ko kuva Nyabugogo ukagera i Gihara bazajya bishyura amafaranga y’u Rwanda 322 ariko ngo uretse kuba ubu bahendwa, banafite ubwoba bw’ibyaba ku buzima bwabo kandi biranabadindiza mu kazi kabo.
Bamwe muri aba baturage bavuga ko batunguwe n’uko ibyatangajwe na RURA bitigeze byubahirizwa, ndetse hari abavuga ko byakozwe na koperative ya RFTC ifatanyije n’abantu ku giti cyabo muri RURA, bagashaka kubyaza amafaranga menshi abaturage kandi RURA yarabitangaje kugirango ibarengere.
Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Ubundi ibiciro byashyizweho twizera ko byari boboneye binashingiye ku mibare y’ibilometero, ariko ubona ibi bindi byarakozwe kugirango bakandamize abaturage nyamara na RURA irabizi kuko abo muri RFTC batubwiye ko ntaho twabarega. Kuva Nyabugogo ujya ku Ruyenzi ubundi ni 218 ariko iyi linye (ligne) bayiburijemo batwishyuza amafaranga 272 yo kujya Bishenyi, abakomezayo nibo babyungukiramo ariko abasigara ku Ruyenzi n’abajya i Gihara barahendwa cyane. Ab’i Gihara twe tumara gutanga ayo, twarangiza tugatega imodoka ntoya dusanga mu muhanda w’igitaka ariko ubwazo zizatwiyicira kuko zihora zikora impanuka buri gihe, hari n’iyigeze kwica abantu kandi basanze nta byangombwa byuzuye yari ifite.”
Aba baturage bavuga ko izo modoka ntoya (Minibus) zishaje cyane kandi nta byangombwa zigira, kuburyo iyo abapolisi bageze mu muhanda w’igitaka bituma abaturage babura uko bagenda bitewe n’uko abashoferi bazi ko nta byangombwa bagira bahita bajya kuzihisha bakazigaruramo abapolisi bamaze kugenda. Izi modoka ngo inyinshi nta bwishingizi zigira ndetse ngo n’ubuziranenge bwazo (Controle Technique) bigaragara ko ntabwo kuko ngo zinabufite zaba zarabubonye mu buriganya kuko amatara, ibinyoteri, imiryango n’ibindi birebwa mu gusuzuma imodoka biba bigaragarira amaso ko byapfuye, bishimangira ko zidakwiye kubuhabwa ndetse ko no mu mikorere yazo y’imbere haba harimo ibibazo.
Kuri iyi foto hagaragaraho imwe muri izi modoka yakoze impanuka yanibasiye ubuzima bw’abantu, bikagaragara ko itari yujuje ibyangombwa biyemerera kujya mu muhanda
Ikindi bashingiraho banenga ubuziranenge bw’izi modoka, ni impanuka zazo za hato na hato, n’uburyo inshuro nyinshi bigoranye kuba imodoka yahagurukana abagenzi ngo ibageze aho ijya idapfuye ngo abagenzi bavemo bategereze indi cyangwa bagende n’amaguru, kandi ari urugendo rugufi rw’ibirometero bine gusa. Bavuga ko bakeneye inzego z’umutekano ngo zicukumbure iby’izi modoka, nibiba ngombwa zivanwe mu muhanda burundu bahabwe imodoka zijyanye n’igihe kandi zihesha ishema n’agaciro ubuzima bw’umunyarwanda.
SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko bagiye gukurikirana byimbitse icyo kibazo bahereye ku makuru atangwa n’abaturage, kuko imodoka idafite ibyangombwa kandi itujuje ubuziranenge idakwiye kujya mu muhanda ngo itware abantu.