Site icon Rugali – Amakuru

I Photo y’umunsi: Nyakwigendera Perezida Habyarimana na Nyakwigendera Papa Jean Paul II

Iyi photo nayibonye numva ngomba kuyisangiza abantu bose bifuza ko mu Rwanda habaho ubwiyunge nyabwo. Perezida Kagame agomba kumenya ko Perezida Habyarimana afite abantu benshi bamukundaga ndetse n’abamwangaga ariko icyo bahuriyeho bose n’abanyarwanda. Nkuko hari abanyarwanda badakunda Kagame ariko bagahabwa igihe cyo kumuririmba no kumuramya, Perezida Kagame yagobye kumenya ko niba ashaka ubwiyunge nyabwo agomba kureka Perezida Habyarimana agashyingurwa mu cyubahiro mu Rwanda ndetse akareka n’abamukundaga bakabyerekana.

Icyo Kagame agomba kumenya nuko niba atabikoze akiriho kandi afite ingufu bizakorwa atakiriho kandi amaherezo azashiduka twaramushyinguye iruhande rwa Perezida Habyarimana kuko icyo bahuriyeho bombi nuko ari abanyarwanda kandi bakaba barabaye ba Perezida b’u Rwanda. Kagame rero nagarure ubwenge ku gihe amenye ko atazabaho nk’igiti ko kandi na nyina wundi abyara umuhungu.


Perezida Habyarimana ibimoso, Papa Jean Paul II hagati, iburyo hari umukobwa mukuru wa Perezida Habyarimana witwa Jeanne ateruye umwuzukuru mukuru wa Perezida Habyarimana

Exit mobile version